Gicumbi: Nyuma y’ imyaka 30 batagira ibiro by’ Akagari abaturage bihaye amezi atanu bakaba bamaze kubyubaka
Abaturage b’ Umurenge wa Byumba Akagari ka Nyakabungo bavuga ko bamaze imyaka irenga 30 basiragira mu rwego rwo kwaka serivisi zitandukanye.
Babigarutseho mu gikorwa cy’umuganda wo gusiza ikibanza cy’ ahazubakwa ibiro by’ Akagari ka Nyakabungo, umuhigo bari biyemeje ko bazawutangira mu kwezi kwa Mutarama 2025, nyuma y’imyaka 30 bajya kwakira serivisi mu biro by’ Akandi kagari ka Ngondore.
Abatuye mu kagari ka Nyakabungo bavuga ko kagizwe n’ imidugudu ine, basaga Ibihumbi 2800 bavuga ko bari babangamiwe no gusiragira bajya kwaka serivisi mu tundi tugari, dore ko hari igihe bajyaga ahandi bagasanga habereyeyo inama zitandukanye bikadindiza igihe bari bateganije ngo babone undi mwanya wo gusubira mu kazi.
Byigero Innocent utuye mu kagari ka Nyakabungo yatangarije The Green Rwanda ko nyuma yo gusiza ikibanza bahamirije ubuyobozi bw’Akarere ko barakomeza indi miganda yo kwiyubakira ibiro kandi bikuzura mu gihe kitarengeje amezi Atanu gusa.
Ati’:” Twari turambiwe kujya kwaka ibyangombwa mu kagari ka Ngondore, byadutwaraga igihe ariko bikanadutera ipfunwe ryo kubaho tutagira ibiro twakoreramo inama,ziduteza imbere nk’ abaturage ba Nyakabungo “.
Uwera Patricie we yagize Ati:” Duhurira mu santire nkaba Mutimawurugo ariko ntitubona aho tuganirira uko twarwanya imirire mibi mu bana, gahunda ya Duhurire mu isibo n’ ingoga twumva ko ifasha abandi kubaka uturima tw’igikoni, kujyana abana mu ishuri, kurwanya amakimbirane n’ ibindi “.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo Murenzi Francois yatangarije Umuseke ko kutagira Akagari byatewe n’uko ubuyobozi bwegerejwe abaturage dore ko hahoze icyitwaga Segiteri bakahagabanyamo utugari tubiri bigatuma basigarana ibiro by’inyubako imwe.
Ati:” Twakoreraga mu biro by’Akagari ka Ngondore gusa bari baraduhaye icyumba kimwe, twabangamirwaga no gukora inteko z’Abaturage tugahurira mu gacaca ndetse imvura ikaba ishobora kugwa bakanyagirwa, gusa byaba ngombwa ko n’izindi nama tugenera abaturage bikaba ngombwa ko duhuza abaturage b’Utugari tubiri kuko aribwo bushobozi twari Dufite, gusa ku bufatanye n’abaturage n’ inzego zidukuriye twiyemeje kuzaba twujuje ibiro byacu bitarengeje tariki 30 Kamena 2025″.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimye ubwitange bw’abaturage n’ icyemezo bafashe cyo kuzuza inyubako mu mezi atanu gusa.
Ati:” Ntabwo twabatereranye gusa twiteguye kubafasha kubaka ibiro byiza kandi bibahesha agaciro, gusa kimwe n’ ahandi mu karere duteganya kubaka utugari dutatu muri uyu mwaka ndetse, tugasana utundi tugari 18 mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage “.
Usibye ibiro by’Akagari ka Nyakabungo byubatswe mu muganda rusange, harateganywa no gusana imirenge ishaje irimo Umurenge wa Muko n’ ahandi.

