Gicumbi : Mu Murenge wa Byumba hajuriye Abarembetsi 14, bazira kwinjiza ibiyobyabwenge
Urukiko rukuru rwa Kigali rwaburanishije abacyekwaho icyaha cyo gutunda no kugurisha ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga n’Urumogi, bwazwi ku izina ry’ Abarembetsi, aba bose bivugwa ko babyinjije binyujijwe mu nzira zitemewe hafi n’umupaka wa Gatuna.
Ni Urubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa 15 Ukuboza 2025 mu ruhame imbere y’abaturage b’Umurenge wa Byumba, hagamijwe kwerekana ubutabera bunoze, no gusobanurira abaturage b’Akarere ka Gicumbi ingaruka zigera ku muntu wese ushobora kwijandika mu bikorwa byo gutunda no kwinjiza ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri iyi ntara y’Amajyaruguru.
ikindi Kandi bagarutseho, ni ugushishikariza abaturage kwemera ubuhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe, bikazabafaaha kutirirwa bazenguruka mu nkiko , no gusesagura imitungo baba basigaranye ngo barashaka abunganizi mu by”amategeko kandi baba bazi neza ko icyaha bakoze kizabahama nta kabuza.
Ababuranyi bose uko ari 14 bafite Dosiye 10 bakurikiranyweho, kuko hari abafatirwaga mu cyaha kimwe bakaburanira hamwe, bakaba bari baraburanishijwe mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi barakatirwa , gusa basabye kujurira nyuma yo guhamwa n’ibyaha bagakatirwa ibihano bikomeye, ariko bajuririra mu rukiko rukuru rwa Kigali nk’uko amategeko abiteganya, ngo barebe ko bagabanyirizwa ibihano.
Ubusanzwe amategeko avuga ko umuburanyi wakatiwe mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi iyo ajuriye,ajya kuburana mu rukiko rukuru rwa Kigali.
Byabaye muri iki cy’umweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kumva akamaro k’ubuhuza, aho bashishikariza abafatirwa mu cyuho kujya birinda gusiragira mu nkiko, ahubwo niba hari abemera ko bahamwe n’ibyaha bakabyemera hakiri kare, bagafashwa guhuzwa hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe,.
ibi kandi bikazabarinda kuzenguruka mu nkiko no kwishora mu bucyene buturutse ku gutsimbarara birirwa bishyura amafaranga yo kuburana, kandi bazi neza ko baba bafite abashinjacyaha bazi ukuri kwibyabaye.
Mu baburanyi wasasangaga biganjemo urubyiruko cyane, gusa hakanabamo n’abakuze bazira gufatanwa Kanyanga no kuyinywa kuko bari barabeshywe ko iki kiyobyabwenge hari zimwe mu ndwara z’umubiri gishobora kuvura.
Ntamuhanga Alphonse w’ imyaka 61, avuga ko yafatanywe kanyanga amaze kugura agacupa k’amafaranga 1000gusa, ngo bamubwiye ko izamufasha kugorora ijwi kuko yari yarasaraye atavuga neza ariko yamara kuyigura bakayimufatana.
Muri izi Dosiye 10 zaburanishijwe, inyinshi zashinjaga icyaha cyo gutunda, kwinjiza no kugurisha ikiyobyabwenge cya Kanyanga, dore ko izigera ku icyenda aricyo zazagarukagaho Kandi zikazaburanishwa ku itariki 19 Ukuboza 2025 mu ruhame aho zaburanishijwe, gusa harimo n’indi Dosiye imwe igaragaramo abari bafite Kanyanga n’Urumogi bazaburanishwa ku itariki 19 Mutarama 2026 kuko harimo ingingo n’ibihano bitandukanya ibihano by’abafatirwa mu byaha by’Urumogi, ndetse bikaba bitandukanye n’abazira gufatanwa Kanyanga.
Umushicyacyaha ku rwego rw’igihugu Uwizeye Jean Marie, asobanura ko uwakoze icyaha akagisabira imbabazi, iyo arangije igihano ariko akongera kugikora biba byitwa insubiracyaha kandi ko iyo yongeye kugifatirwamo biba byabaye ingeso, bigatuma ahanwa nta zindi mbabazi yemerewe guhabwa.
Perezida w’urukiko rukuru Habarurema Jean Pierre, avuga ko nubwo baburanishije imanza ziganjemo ibiyobyabwenge, ari uko aribyo bigaragara muri Aka karere ka Gicumbi gakora ku mupaka, gusa ko hari hagamijwe ubukangurambaga bw”ubuhuza hagati y’ababuranyi kuko bizajya bifasha kwihutisha ubutabera ndetse no gufasha abaturage kudakomeza kuzenguruka mu nkiko.
Muri iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo guhuza ababuranyi, bivugwa ko haba ku ruhande rw’abafatanywe icyaha bakemera kuriha ibyibwe cyangwa ibyangirijwe, habaho kuvuza abo bakomererekeje no gutanga indishyi cyangwa amande nk’uko bakunze kubivuga, bizajya byoroshya imanza no kurushaho kunga isano hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe, bakabikora batarinze gusiragira mu nkiko.




