Gicumbi: Minubumwe yagaragaje ibintu Umunani by’ ingenzi byafasha abayobozi b’inzego z’ibanze kuzamura imibereho y’abatishoboye
Minisiteri y’ubumwe bw’ Abanyarwanda n’ inshingano mboneragihugu ( MINUBUMWE) yaganirije abakorera mu nzego z’ ibanze ibintu Umunani by’ingenzi bashobora gukora mu gihe byanozwa neza bikazajya bifasha abagenerwabikorwa gutera imbere bakava cyiciro cy’ubucyene berecyeza mu iterambere.
Babigarutseho kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, mu nama ihuza abayobozi b’ imirenge, abakorera mu tugari, abahagarariye kureba inyungu z’ abatishoboye barokotse Genocide yakorewe Abatutsi, n’ abandi bafite inshingano mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Ibintu Umunani byagaragajwe nyuma y’uko kandi hakunze kujya hafatwa ingamba zitandukanye ndetse hagashyirwaho n’ingengoyimari ngo bateze imbere abatishoboye ariko ugasanga ikibazo cy’ubukene kidashira mu baturage, bigahora ari ugutanga ubufasha buboraho, nyamara gufasha abatishoboye bisaba ubushobozi budaciriritse kandi biba bikorwa mu gihugu hose.
Inama yahuje izi nzego zitandukanye kandi zagarutse ku bufasha buba bugomba kugenerwa abatishoboye buturuka mu bafatanyabikorwa b’ Uturere n’ ahandi ko basabwa kumenya ko abatishoboye bose babarurwa nk’Abanyarwanda, aho kugira imyumvire ivuga ko abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi aribo bagomba kwitabwaho na Minubumwe Gusa.
Mbere yo ku kwereka ibintu Umunani by’ingenzi byagufasha kuzamura imibereho y’abatishoboye, ndanagusobanurira ko ibi biganiro bya Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda bigamije gukumira imbogamizi zakundaga kugaragara cyane mu bagenerwabikorwa, aho usanga hari abafashwa ariko ugasanga buri mwaka bakomeza gusohoka ku rutonde rw’ abatishoboye.
Ni ibintu bavuga ko binateza igihombo ku nkunga baba bahawe, ndetse n’ abigishijwe imishinga ibateza imbere ikabapfira ubusa.
Reka Dukomereze ku bintu Umunani byaganiriweho hagati ya Minubumwe n’ izindi nzego mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi iherereye mu murenge wa Byumba .
1) Guhitamo no gutegura neza ufashwa ( Umugenerwabikorwa) no Guhitamo neza umushinga uterwa inkunga Kandi bigakorwa mu mucyo hatabayemo amarangamutima, bikagenzurwa n’abantu barenze umwe.
2) Gutanga amahugurwa ku bagenerwabikorwa no kunoza umushinga usabirwa inkunga.
3) Gutanga inkunga no kugirana amasezerano y’imikoreshereze yayo, hagamijwe kubahiriza amasezerano aba hagati y’uterwa inkunga n’ uyimuhaye, kugenzura kandi ko amasezerano yakozwe yubahirizwa.
4) Gukurikirana no gutanga inama ku mishinga yatewe inkunga , harimo kugira Inama abagenerwabikorwa.
5) Isuzumabikorwa ( evaluation) nibura buri gihembwe ku bikorwa byatewe inkunga.
6) Gutanga rapport y’ imikoreshereze y’ inkunga no kugaragaza impinduka zabayeho ku buzima bw’ abatewe inkunga.
7) Gusuzuma impinduka zabayeho nyuma yo gutanga inkunga ( impact evaluation)
8) kugeza uwatewe inkunga ku rwego rwo kwifasha ( Graduation sustainability)
Abakozi n’abafatanyabikorwa ba Minubumwe bagaragaje Kandi ko ikigamijwe muri ibi biganiro ari ugushyira abaturage kw’ isonga bakava mu byiciro by’ abafashwa, ahubwo nabo bagatera intambwe yo kwifasha bagatera imbere.
Nsengimana Alphonse wari kumwe n’ itsinda ry’abafatanyabikorwa ba Minubumwe, yavuze ko izi ntambwe umunani zigaragazwa hejuru, iyo zubahirijwe uko bigomba kandi bigakorwa neza hatajemo amarangamutima y’ abayobozi bituma inkunga zitapfa ubusa ndetse n’abagenerwabikorwa bagatera imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko hari aho byagiye bigaragaza icyuho mu myaka yashize, gusa ko kuri ubu hashyizweho amatsinda atandukanye afatanya gukurikirana abatanga amasoko, abakora imishinga ndetse no gukurikirana umunsi ku munsi imibereho y’abaturage batishoboye binyujijwe mu gashya bahanze, kitwa ” Twese Duhurire mu isibo n’ingoga”.
Ubusanzwe inkunga igenerwa abatishoboye bashyirwa ku rutonde itangwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere gitangwa ku nkunga ya 60%, hakazakuzakurikiraho ikindi cyiciro cya kabiri kingana na 40%.


