Gicumbi: Menya udushya twaranze umurenge Kagame Cup mu mupira w’amaguru,igikombe cyatwawe na Rwamiko
Amarushanwa Umurenge Kagame Cup yaberaga mu Karere ka Gicumbi kagizwe n’imirenge 21, gusa imwe n’ imwe muriyo yaterwaga mpaga( forfe) mu gihe babaga bagamije gushaka insinzi ariko bagakora uburiganya.
Amakuru ducyesha bamwe mu bakurikirana bya hafiaya marushanwa, n’ uko hari imirenge hafi umunani yetewe mpaga mu rwego rwo gushyiramo abakinnyi batemerewe kwitabira amarushanwa.
Muri iyo mirenge, twavugamo nka Miyove, Bwisigye, Mutete, Ruvune n’ahandi, gusa bavuga ko hakorwaga amakosa bagakurwamo, ku mpamvu zo gushaka kwibikaho igikombe.
Ikindi kandi n’ uburyo abakinnyi basimburanwaga mu mikino aho bamwe binjiraga mu kibuga kandi bitandukamenyeshehwe abasifuzi, bitewe n’ibibuga bitazitiye, bagacunga Umusifuzi ari mu kibuga hagati umwe agahita avamo hakinjiramo undi muntu! gusa aho bafatwaga bahitaga bahabwa ibihano.
N’ubwo habayeho kugira inyota yo gushaka igikombe mu buryo butandukanye, aya marushanwa yasoje ikipe y’ Umurenge wa Rwamiko itwaye igikombe nyuma yo gutsinda Umurenge wa Shangasha igitego kimwe ku busa.
Mu bakobwa kandi Umurenge wa Nyankenke watwaye igikombe itsinze Rutare ibitego bibiri ku busa.
Umwe mu bakurikiranaga bya hafi iby’iyi mikino yagize Ati:” Habagamo uburiganya ( Tricherie) abakozi b’ imirenge bakohereza urutonde rw’abakinnyi ku makipe yakinnye nyuma y’ imyaka nk’itanu, ndetse bamwe ugasanga urutonde rw’abanditswe rwoherejwe mu nzego zo hejuru ariko byagera ku mukino ny’ iri izina bakabahindura bagashyiramo abandi.
Hari amakipe yakinaga mu kibuga harimo nk’ abakinnyi Umunani gusa kubera ko habagaho kuneshya bagakuramo abanditswe batabyemerewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney yashimye amakipe yitwaye neza kugeza babonye ibikombe, gusa ashimangira ko n’abatabashije kugera mu mikino ya nyuma kurushaho gukora imyitozo ngo bazacyegukane mu myaka iri imbere.
Ati:”Turashima amakipe yitwaye neza kugera ku mikino ya nyuma, gusa n’abatabashije kubona igikombe mukomeze imyitozo namwe gishobora kuzabageraho, ikindi twishimira n’ uko byadufashaga gutanga ubutumwa butandukanye nko gukangurira urubyiruko kwitabira amashuri, kwirinda ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko cyane kandi bikababuza gutera imbere “.
Ati”Twakunze ukuntu mwitabira sport, byagaragaye ko mufite imbaraga kuko nta mukinnyi unywa ibiyobyabwenge ngo abashe kwirukanka ikibuga cyose, mudufashe kuganiza ababyeyi niba hari n’ abana bataye amashuri dufatanye kubagarura”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko Jolie Beatrice wegukanye igikombe mu ikipe y’abahungu yasabye urubyiruko ayobora gukomeza imyitozo cyane dore ko yari amaze kugera ku mukino wa Nyuma inshuro zigera kuri ebyiri ariko ntagitware,ariko kuri ubu yishimira insinzi yahawe n’abasore ayobora.
Amarushanwa Umurenge Kagame Cup yagaragaje impano zitandukanye aho abenshi muri bo basabwe gukomeza kwigaragaza, kugeza ubwo bashobora kuzazamuka mu ikipe ya Gicumbi FC nayo iri guhatana mu kiciro cya kabiri ishaka kuzamuka mu kiciro cya mbere.






