AmakuruPolitiki

Gicumbi: Menya indwara zikomeye zigiye kuvurwa n’ingabo za RDF, kandi bigakorwa nta kiguzi

Kuri uyu wa 9 Werurwe 2026,nibwo mu Karere ka Gicumbi hageze itsinda ry’ inzobere z’ abasirikari ba RDF baje kuvura indwara zitandukanye, kuko byatumaga abaturage bo muri aka Karere boherezwa kwivuriza mu munyi wa Kigali, ariko bakabikora bagamije gusanga abaturage aho bari.

Abaturage nabo bakiranye na yombi ubu bufasha bagiye guhabwa nta kiguzi, bashimira RDF kuko nyuma yo kubacungira umutekano, abasirikari banazirikana ubuzima n’imibereho yabo umunsi ku munsi.

Kamufozi Edourd waje ku bitaro bya Byumba aturutse mu Murenge wa Giti, yavuze ko asanzwe arwaye indwara z’ amagufa ndetse ko ashima ingabo z’ igihugu zaje kubavura bidasabye ko abaturage bakora ingendo zigoranye.

Ati:” Njye maze iminsi numvishe itangazo ko muzaza kutuvura,. niyo mpamvu nateze imodoka nkaza hano kandi turabizeye mukurikirana amagufwa, ndabizi neza ko muzayagorora ngataha nakize”.

Uhagarariye itsinda ry’ aba basirikari baje kuvura abaturage, Brig Gen Dr Kagimbana yavuze ko nubwo bazakorera mu Karere ka Gicumbi,  bashobora no gutanga ubufasha ku bandi baturage baturutse mu tundi turere hagamijwe gushyira abaturage ku isonga.

Ati:” Twazanye abaganga b’inzobere kandi iki ni igikorwa ngarukamwaka dukora ku bufatanye bwa RDF, Police na Minisiteri y’ubuzima, nashimishijwe no kugera hano ngasanga harahindutse kuko aka Karere murabizi ko dufitanye amateka akomeye yo kubohora igihugu, ariko nasanze harahindutse mwamaze gutera imbere , kuvura abaturage twabikoze hagamije gushimangira umusingi w’iterambere ryanyu”.

Yavuze ko baje kuvura indwara zitabashwaga kuvurirwa ku bigo nderabuzima, harimo gukora ibijyanye no kuvura amagufwa, kuyungurura amaraso, indwara z’ uruhu, kuvura amaso, ndetse bakavura n’amenyo.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima DR Ivan Butera yashimye ubufatanye RDF igirana na Minisiteri y’ubuzima,  gusa ko nubwo hari zimwe mu ndwara zavurirwaga ku bitaro bya Byumba ariko byasabaga abaturage kwishyura amafaranga menshi.

Yagize Ati:” Biraza gufasha abaturage ba Gicumbi kuko hari ubwo wasangaga umurwayi akenera gusimburirwa ingingo bikamusaba ikiguzi cya Miliyoni zigera kuri enye, ariko kuri ubu bisigayebikorwa ntibarenze ibihumbi 200. ntimubizi ko ibyo ingabo za RDF ziyemeje birangira ari uko zibigezeho, namwe rero zizasubira ahandi ari uko zimaze kubavura, kandi ntibivuze ngo bazasubirayo mu gihe runaka ahubwo barakurikirana buri wese uje kwivuza kugeza ubwo ataha yakize”.

Yongeyeho ko hagikenewe ubufatanye bwa buri wese mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage,hakabaho kurwanya igwingira ryaje ku isonga mu Karere ka Gicumbi, kuko batabuze ibyo kurya ahubwo ari ubukangurambaga bugomba gukorerwa mu midugudu yose.

Ati:” Gicumbi muri mu Turere dukize dufite ibyo kurya , .ariko mureke dufatanye twese turwanye igwingira ndetse tunakumire inzoga z’ inkorano bigaragara ko muri aka Karere ziganjemo”.

Igikorwa cyo kuvura abaturage cyatangirijwe mu Murenge wa Byumba, ahari ibitaro bihagarariye ibigo nderabuzima 21 byo muri aka Karere.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Yvan Butera
Ingabo za RDF zagiye kuvura abaturage ba Gicumbi

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *