PolitikiUtuntu n'utundi

Gicumbi : Kuki ababyeyi bibukijwe ko uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo!

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Batamuriza Milleire, yibukije ababyeyi kudatakaza inshingano zo kurera abana, ndetse abibutsa ko mu gihe badatanga urugero rwiza, bizateza ingaruka zo kubaka imiryango idakomeye kandi idatekanye.

Yabigarutseho kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025 mu gikorwa cyo gufasha abana b’abanyeshuri bari mu biruhuko kumenya imyitwarire ikwiye, bakirinda ingeso mbi zateza ingaruka zo gutakaza amashuri, no kutishora mu biyobyabwenge byatera ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Avuga ko urugero nyarwo rugomba guturuka ku babyeyi babo aho kwitana ba mwana, ngo bumve ko umwana agomba kwigishwa na mwarimu harimo no guhindura imyumvire ya bamwe batekereza ko iyo inshingano zikunaniye ugomba guhabwa ubufasha mu nzego z’ibanze.

Muri ubu bukangurambaga bwatangijwe mu gihugu hose, insanganyamatsiko yagarukaga ku gufasha Urubyiruko kumenya ibyiza by’ejo hazaza, insanganyamatsiko igira iti :” Ubuzima bwiza agaciro kanjye”.

Abana bibukijwe kwirinda ibiyobyabwenge no kwitabira amashuri

Avuga ko nta muryango ugomba guteshuka ku nshingano zo kurera abana,abasaba kuzirikana uburenganzira bwabo harimo kubajyaba mu ishuri no kwirinda imyitwarire mibi kuko iyo ababyeyi batitwaye neza bigira ingaruka ku bana babo.

Agira Ati :” Iyi gahunda igamije kubafasha kwita ku bana bari mu biruhuko, bagire ubuzima bwiza no gufatanya kubabonera amafunguro yo ku ishuri kandi bizabafasha kubaka iterambere ry’ejo hazaza, tubarinde gutakaza amashuri, dukumire ababatera inda bakiri bato, n’ibindi bibangamira uburenganzira bwabo “.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko uruhare rwa mbere rugomba guturuka ku babyeyi ndetse bakamenya ko nibarangwa n’imico mibi bizagira ingaruka ku bana babo.

Ati :” Babyeyi tubashishikariza kwita ku burenganzira bw’abana, reka twite ku mashuri yabo ndetse n’igihe bari mu biruhuko tumenye ibyabafasha kugira ubwenge kandi muzirikane kwitwara neza kuko ubwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo we”.

Bamwe mu babyeyi barerera mu murenge wa Manyagiro wabereyemo ubu bukangurambaga, bagarutse ku ngamba zo kugarura abana batakaje amashuri, basaba Ubuyobozi bw’ibanze n’abafatanyabikorwa kurushaho kuzirikana uburenganzira bw’abana no kumva ko bakomeza kwita ku buzima bwabo.

Imibare igaragaza ko urubyiruko rugera kuri Miliyoni 1.043. 453 harimo abangana na 28,4% batari mu ishuri kandi badafite akazi mu gihugu .

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’ Akarere ka Gicumbi bavuga ko bashyize imbaraga mu kugarura abana batakaje amashuri no kwigisha ababyeyi babo kudateshuka ku nshingano zo kubarera.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’iterambere ry’umuryango Batamuriza aha abana amata, asaba ababyeyi kurwanya imirire mibi n’igwingira

Mbonigaba Dieudone uhagarariye umuryango Act for Children Foundation ukorera muri Gicumbi, avuga ko bagerageza kwigisha imiryango y’abana, aho babonye ko ari ngombwa bakabafasha kubaha amafunguro yo ku ishuri, imyambaro, ndetse no kugarura abari baratakaje amashuri bakaza kwiga aho kwirirwa bazerera mu muhanda.

Ati :” Nk’abafatanyabikorwa tureba uko twagarura abana batakaje amashuri, mu myaka ibiri nka ACF (Act for Children Foundation) tumaze kugarura abana bagera ku 150 bagarutse kwiga, iyo bibaye ngombwa dufatanya n’ababyeyi kubashakira ubushobozi bwo kurya ku ishuri, (School fees) n’ibindi bikenerwa, ariko ikigamijwe ni ukuzirikana uburenganzira bwabo kandi tukabikora twese nk’inshingano tutagamije kubikora nk’inyungu.

Wibabara Solange umwe babyeyi baganirije itangazamakuru avuga ko hakiri ikibazo cy’ ababyeyi babuza abana kujya kwiga muri ibi bihe byo gusarura imyaka, bakabasaba kubafasha kujya mu murima.

Ati :” Turabyumba kuzirikana uburenganzira bw’abana, gusa nko muri iki gihe cy’isarura hari ababyeyi usanga basibya abana ntibajye mu ishuri ngo babafahe kwirirwa mu murima, gusa nidukomeza ubufatanye iyo myumvire izahinduka”.

Gahunda yo gufasha abana mu bihe by’ikiruhuko yatangijwe mu gihugu hose, mu karere ka Gicumbi basabwe kurushaho kongera ubukangurambaga mu mirenge 21 igize Akarere, no kwita ku mafunguro y’ibanze hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira ngo barebe ko barushaho kugira ubuzima bwiza.

Ubufasha batanze, bwageze ku bana 150 barimo abasubijwe mu ishuri n’abandi baturuka mu muryango ikennye. Harimo abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, abishyuriwe school feeding, abahawe uniform, abahawe ibikoresho binyuranye by’ishuri. Hari abahembwe batsinze neza mu rwego rwo kubatera akanyabugabo no gukundisha abandi bana ishuri.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Batamuriza Milleire yasabye ababyeyi kuzuza inshingano no mu bihe by’ikiruhuko by’amashuri
Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yihanangirije ababyeyi bakoresha abana imirimo ivunanye
Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba ababyeyi kurwanya imirire mibi n’igwingira
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Batamuriza yakinnye Umukino w’agati, nk’urugero rwiza ku babyeyi bagomba gushimisha abana

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *