Gicumbi: Ishyaka Green party ryibukije abayoboke baryo kutajenjeka mu kurengera ibidukikije
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green party, ryasabye abayoboke baryo gutegura neza ifumbire y’imborera, kwirinda gutwika amashyamba kuko ari imwe mu mbogamizi zituma abantu bahumeka umwuka mubi, no kubungabunga imigezi kuko akenshi usanga hari abanduza amazi bigateza umwanda n’indwara z’inzoka.
Umwe mu bayoboke biri shyaka Umutesi Marie chantal avuga ko Kubona ifumbire y’imborera bidasaba ubushobozi buhambaye, kuko n’amatotoro y’inkoko afasha mu kongera umusaruro kandi byategurwa neza ahahinze imyaka ikarushaho kwera neza .
Ati :” Mu by’ukuri tugomba gukora kandi tukarushaho kwiteza imbere, haba mu buhinzi twakwifashisha ifumbire y’imborera kandi ntabwo isaba ubushobozi buhambaye nk’ uko bamwe babicyeka, niyo waba ufite amatungo magufi nk’ inkoko byagufasha kwifashisha n’amatotoro yayo, kandi wabitegura neza bikaguha umusaruro mu murima wawe”.
Ndacyayisenga Jerome uhagarariye ishyaka Green Party mu ntara y’amajyaruguru, avuga ko abarwanashyaka bagomba gukora iyo bwabaga bakiteza imbere ndetse bakarushaho gutanga umusanzu ukomeye mu kurengera ibidukikije.
Avuga ko haba mu gucukura imirwanyasuri, gutanga ubukangurambaga ku baturage batwika amashyamba mu buryo bishakiye, ko bagomba gufatanya Kwigisha abaturage ariko ntihagire abateza isuri ku misozi bikazafasha kurinda imyaka no gufata ubutaka bwo ku musozi.
Murenzi Jean de Dieu uhagarariye urubyiruko w’iri shyaka ku rwego r w’igihugu, avuga ko hakenewe uruhare rwa buri murwanashyaka mu kuzirikana akamaro k’ibidukikije kandi bikaba ari bimwe mu bibafasha kwiteza imbere, agaruka ku buhinzi nk’umwe mu mwuga warushaho guteza imbere abaturage kandi bakabukora bafata amazi kugira ngo ubutaka budatwarwa n’isuri .
Umuyobozi mukuru w’iri shyaka Hon Dr Frank Habineza avuga ko igihe kigeze ku buryo abayoboke biri shyaka bagomba gufata iya mbere mu gutanga umusanzu wo kwigisha abantu bajugunya amacupa ahabonetse hose, abata amashashi mu mugezi wa Nyabarongo bakababwira ko baba bangiza ibidukikije, ndetse no kumenya ko ubuhinzi bwifashisha ifumbire y’imborera kujo butanga umusaruro ushimishije, ariko bakaba banavanga iyo fumbire hamwe n’imvaruganda.
Ati :” Buri munya Rwanda wese afite uburenganzira bwo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu, nko kurengera ibidukikije biri mu mahame y’ishyaka ryacu, twagafashe iya mbere mu kwamagana abajugunya amashashi muri Nyabarongo cyangwa abatagaguza amashashi aho babonye hose, dufate iya mbere tubigishe kuko kurengera ibidukikije biri mu nshingano z’ishyaka ryacu “.
Mu Karere ka Gicumbi abayoboke biri shyaka bakoze amatora kuwa 13 Kamena 2025, y’abayobozi barihagararira mu gihe cy’imyaka itanu, harimo n’abahagariye inzego z’abagore n’urubyiruko.