AmakuruUbuzima

Gicumbi: Ishimwe rya Nyiramuhanda ufite ubumuga wubakiwe inzu n’urubyiruko rusoje urugerero.

Nyiramuhanda Nadine ufite ubumuga bwo kwitura hasi (indwara y’igicuri) avuga ko yashimye cyane urubyiruko rwazirikanye imibereho mibi yabagamo, kuko yari asanzwe aba mu nzu iva,itagira amadirishya ndetse n’imvura yagwa amabati agatwarwa n’umuyaga.

Uyu mubyeyi ufite ubumuga, mbere yo kubakirwa inzu yakoraga akazi ko mu rugo mu mujyi wa Kigali, ariko kubera ubumuga bwo kwitura hasi akajya agwa mu muriro, nibyo byatumye bamusezerera mu kazi!, gusa bamwe mu muryango we baje kumutiza inzu yo kubamo mu Karere ka Gicumbi ariko nayo ikaba yari ishaje cyane.

Avuga kandi ko ubwo bumuga aribwo byatumye ashya bimwe mu bice by’ umubiri we, dore ko yaje gushya ikiganza no mu maso, kuri ubu ntabwo akibona neza, gusa abasha gutekera umwana we babana munzu ndetse iyo ubumuga bwo kugwa bugiye kumufata afashwa n’umwana we wenda kugera mu mashuri yisumbuye akamurwaza umunsi ku munsi.

Mu magambo ya Nyiramuhanda wubakiwe inzu yagize Ati:” Ndashima cyane urubyiruko rwanyubakiye inzu nziza, bubaka igikoni ndetse n’akarima kacyo kazamfasha kurwanya imirire mibi, ndashima kandi ubuyobozi bw’igihugu bwigisha abana bakiri bato kugira umuco wo gufasha abatishoboye no gushyira imibereho y’abaturage ku isonga”.

Igikorwa cyo gutaha inzu yubatswe n’urubyiruko rusoje urugerero cyagarutsweho kuri uyu wa 17 Gashyantare 2026, ubwo hasozwaga itorero ry’ urugerero.

Ku rwego rw’Akarere byabereye Mu Kagari ka Rusasa Umudugudu wa Ruhoho, Umurenge wa Nyankenke ho mu Karere ka Gicumbi, niho hatashywe inzu yubakiwe Nyiramuhanda Nadine.

Usibye kumwubakira inzu banamuhaye ibikenerwa mu nzu birimo ibiryamirwa,ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’ isuku.

Niyonshuti Elisa uhagarariye intore mu Murenge wa Nyankenke avuga ko bamwe muribo bize ubwubatsi bagize uruhare rukomeye mu kubaka inzu y’uyu muturage ndetse ko abandi batangaga umuganda wo gutunda ibyondo no kubumba amatafari.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimye cyane urubyiruko rwazirikanye imibereho y’abaturage, ariko abasaba kurushaho kugira ubutwari kugeza ku rwego rw’ Inkotanyi zabohoye igihugu.

Agira Ati: Mwakoze neza kandi ibi bikorwa mujye mubikora nk’abana bakunda igihugu, ni byiza kugira umusanzu wo gufasha abatishoboye ndetse kugeza ubwo mwagira ubutwari nk’ubwinkotanyi zabohoye igihugu, kuko nabo abenshi bari igihugu Kandi babohoye abanya Rwanda ari urubyiruko.

Mu Karere ka Gicumbi Urubyiruko rusoje urugerero rugera ku 1291, rwubatse amazu 8 y’abatishoboye,
rusana inzu 39, bakoze uturima tw’igikoni 471, bubaka amateme 7, hubatswe ubwiherero 61 ndetse batunganya umuhanda ureshya na Kilometero 18.

Nyiramuhanda wubakiwe inzu yahawe n’ibyo kuryamaho
Inzu yubakiwe ntabwo azongera kunyagirwa
Nyiramuhanda ufite ubumuga yashimye urubyiruko rwazirikanye imibereho ye
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimye cyane umusanzu w’urubyiruko rutekereza kubaka igihugu
Inzu bari baramutije nta madirishya yagiraga kandi imvura yagwaga akanyagirwa

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *