AmakuruIbidukikijePolitiki

Gicumbi : Impanuro za Guverineri Mugabowagahunde ku baturage bashoboye kubungabunga ibidukikije.

Inkuru ya Evance Ngirabatware

Abaturage 632 bahawe impamyabumenyi zo kwizigama ngo barusheho kwiteza imbere nyuma yo guhugurwa n’umushinga Green Gicumbi , abahuguwe bahawe impanuro n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice .

Uyu muyobozi w’intara y’amajyaruguru yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahugurwa bamazemo amezi atandatu, avuga ko nibakurikiza ibyo bize batazongera kwangiza amashyamba uko biboneye, ndetse ko bizabafasha kutazongera kwibasirwa n’ibiza byabatezaga igihombo.

Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa 25 Kamena 2025, mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku baturage 632 baturutse mu mirenge icyenda ikorerwamo n’umushinga Green Gicumbi.

Aya mahugurwa bamazemo igihe yari agamije kubigisha uko bashobora kwizigama, uko babungabunga ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwibumbira mu makoperative ndetse n’ibindi byabafasha kubaho batabangamiwe n’ibidukikije, ahubwo basabwa kurushaho kubibyaza umusaruro.

Hashize imyaka igera kuri itanu umushinga Green Gicumbi ukora ibikorwa bigendanye no kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Gicumbi, wabafashaga gusazura amashyamba, gutera ibiti, gukora imyobo ifata amazi ku musozi hagamijwe kurwanya isuri n’ibindi.

Abaturage 632 baturutse mu ma koperative 17 bibumbiyemo, bavuga ko bamaze igihe bakora mu buryo bwa buri umwe ku giti cye, gusa ariko ubuyobozi bwarabegereye bubasaba kwishyira hamwe ngo babashe kwiteza imbere, no koroherezwa kubona igishoro gifatika mu buryo buboroheye.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice, yasabye abahawe amahugurwa yo kwizigama no gukorera mu ma koperative kudasesagura, kujya muri ejo heza, kumenya inshingano zo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, no kutazongera kwijandika mu biyobyabwenge birimo Kanyanga n’ibindi .

Yagize Ati :” Murasabwa kubyaza umusaruro amahugurwa mwahawe, mubashe gucunga neza koperative zanyu, mukomeze kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ntiducyeneye kumva ko hari abahuguwe n’umushinga Green Gicumbi bongeye kwijandika mu biyobyabwenge nka kanyanga n’ibindi “.

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko mu mirenge icyenda bakoreramo, byabanje kugorana mu gihe babwiraga abaturage ko bagiye kubasazurira amashyamba, gusa kuri ubu babonye ibyiza by’umushinga kuko hari abashoboye kwizigama mu mafaranga bahembwaga n’umushinga, kuri ubu batangiye kwigurira ibibanza, imirima, amatungo ndetse n’abari batuye mu manegeka bafashijwe kwimuka bubakirwa inzu zigezweho, zifite ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati :” Turabasaba kurushaho kwizigama nk’uko twabibahuguriye, biteze imbere ndetse twabahuje n’ibigo by’imari bibasobanurira uko bahabwa inguzanyo mu gihe bazaba bakoze imishinga myiza, no gukora koperative zifite icyerecyezo, dufite imiryango igera ku ijana yubakiwe imidugudu y’icyitegerezo kuko yahoze ituye ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, gusa turakomeza kubaherekeza kugira ngo babashe kubyaza umusaruro impamyabumenyi z’amahugurwa bahawe “.

Bihoyiki Frorence utuye mu murenge wa Cyumba avuga ko mbere yakoraga umushinga amafaranga akuyemo yose akayarya akayamara ku buryo atatekerezaga kwizigama na ducye! kandi ari two twari kongera kumufasha kwiteza imbere, gusa nyuma yo guhabwa amahugurwa yo kwizigama yiteguye kurushaho gutera imbere.

Umuyobozi w’ikigo kita ku bidukikije (Fonerwa) Teddy Mugabo ashima abaturage babashije kubyaza umusaruro amahirwe begerejwe, asaba ko barushaho kwita ku mashyamba, gucukura imirwanyasuri, no gusangiza ubumenyi bagenzi babo batabashije guhabwa amahugurwa yo kwizigama ngo biteze imbere .

Umushinga Green Gicumbi ubusanzwe ukorera mu mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi , wibanda ku bikorwa byo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba, gusazura amashyamba no gufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *