AmakuruPolitiki

Gicumbi : Impamvu eshanu zatumye abatujwe mu mudugudu wa Kaniga bavuga ko Green Gicumbi ari umubyeyi

Ugihagaze Jean Nepomuseni watujwe mu mudugudu uri mu murenge wa Kaniga avuga ko bubakiwe inzu nziza kandi zifite amazi n’imashini ziyayungurura, ku buryo nta mwana ugipfa kurwaragurika inzoka.

Abigarukaho kimwe na bagenzi be, nyuma y’ uko bahoze batuye mu manegeka ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko bagatekerezwaho bakubakirwa inzu nziza zifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Undi avuga ko imvura yaguye igatembana amatungo magufi yari yoroye bikamuteza igihonbo, ariko kimwe na bagenzi be hari abashumbushijwe borozwa inka za Kijyambere, ndetse banahabwa inzu zigezweho z’amagorofa bakaba baratangiye kwiteza imbere .

Avuga ko Umushinga Green Gicumbi ukorera mu mirenge icyenda gusa, ariko aho wagiye ushyira ibikorwa byawo abahaturiye bahabwaga akazi kandi bari kusazurirwa amashyamba yabo ku buntu, ibintu bizabafasha gufata ubutaka ndetse no kugira ikirere gitanga umwuka wifuzwa cyane.

Bayera Jeanne watujwe muri uyu mudugudu wa Kaniga, nawe avuga ko Green Gicumbi ari umubyeyi nyuma y’uko akenshi imvura yagwaga mu masaha y’ijoro bakabyuka kubera impungenge zo gutinya ko inzu babagamo zashoboraga kumanuka mu kabande, ariko kuri ubu bararyama bagasinzira .

Ati :” Ntako batagize umushinga Green Gicumbi watubereye umubyeyi. kuko mbere twabaga mu nzu ziteza ubushyuhe bwinshi kandi ziri ku mpanga, kuri ubu dutuye heza, kandi ni inzu zifite ububasha bwo guhangana n’izuba nta bushyuhe bwinshi, kandi zifata amazi y’imvura ndetse twubakiwe na rigori ziyobora amazi mu mudugudu nta nzu ishobora gutembanwa n’amazi.

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney asaba imiryango igera ku 100 yatujwe mu mudugudu wa Kaniga ndetse n’uwa Rubaya gufata neza ibikorwa remezo bubakiwe bagatekereza ko ari ibyabo kuruta uko bakwirara bakumva ko ari iby’umushinga.

Ati :” Dufite imidugudu ibiri twubakiye abaturage mu murenge wa Rubaya ndetse na Kaniga, kandi ifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko n’ikintu gikomeye twatekerejeho”.

Ati :”Haba mu gufata amazi y’imvura n’ibindi byose byabangamira ubutaka bwaho , Abaturage turasaba kuhabungabunga neza bakumva ko ibikorwa bubakiwe bagomba kubifata neza gutekereza ko ari iby’umushinga gusa, tuzakomeza gutanga ubukangurambaga turebe ko bakomeza kubaho neza kuruta uko mbere bari batuye hashoiboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga “.

Usibye kubakira abahoze mu manegeka, Abaturage bavuga ko uyu mushinga wabakoreye amaterasi y’indinganire mu mirima yabo bikabafasha Kubona Umusaruro ushimishije, bacukuye imirwanyasuri ndetse bahingirwa n’icyayi ku musozi ku buryo bizabafasha kubungabunga ibidukikije.

Bayera Jeanne utujwe mu mudugudu wa Kaniga avuga ko Green Gicumbi ari umubyeyi

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *