Gicumbi : Imbamutima z’urubyiruko rwacikirije amashuri, rukaza kugobokwa n’urwego rwa Dasso.
Munezero Jacqueline wafashijwe kugarurirwa ikizere nyuma yaho yumvaga kwiga atakibishoboye, avuga ko kuri we na bagenzi be bajyanywe kwiga imyuga bibagarurira icyizere cyo kubaho no gutegura ejo hazaza habo.
Babigarutseho kuri uyu wa 26 Kamena 2025 mu gikorwa cyo gushyikirizwa imashini zifite agaciro ka Miliyoni 7 hagamijwe kubafasha kumenya imyuga yo gutunganya imisatsi, ndetse hari n’abigishijwe umwuga wo kudoda.
Munezero avuga ko atari afite ubushobozi bwo kwiga ndetse agatekereza uko azajya abona ibikoresho nkenerwa n’kabandi bana b’abakobwa, bikaba byamuteraga impungenge ko ashobora kuzashukwa n’abantu bakunda gufatirana abana b’abakobwa bakabashukisha amafaranga.
Ati :” Kuri ubu namaze kwigishwa imyuga kandi n’ubushobozi bwo kwiga nabwishyuriwe n’urwego rwa Dasso, bampaye n’ imashini y’igishoro izamfasha gushyira mu bikorwa umwuga w’ubudozi nize, ndishimye ariko kandi abadutekerejeho turabashimiye, ndashimangira ko nta muntu wapfa kunshukisha amafaranga kuko igishoro cyo kwiteza imbere cyabonetse “.
Uwitwa Nathalie Muguraho we ashimangira ko kuri ubu ubuzima bwahindutse kuko nawe yishyuriwe kwiga imyuga amezi atandatu, gusa ko anyotewe no gushaka aho kudodera, kandi nyuma yo kwiteza imbere nawe yumva yazagira bagenzi be afasha nk’uko nawe yafashijwe n’abantu batekereza ku gihe kizaza cy’urubyiruko.
Ati :” Imana yabakoreyemo mudutekerezaho kuko twacikirije amashuri kandi nta bushobozi bwo kwishyurirwa twari dufite, gusa nanjye nimbona nshoboye gutera imbere nzashaka umwe cyangwa babiri mwigishe ibyo banyigishije (kudodaimyenda) ku buryo tuzafatanya kwiteza imbere.
Umuyobozi w’urwego rwa Dasso mu karere ka Gicumbi Nyangabo Umuganwa Jean Paul ashimangira ko buri mwaka bagerageza gushaka abaturage badafite ubushobozi bakabashyigikira, muri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga.
Ati :” Biri mu nshingano gufatanya n’Akarere guteza imbere imibereho y’abaturage, twashyikirije imashini abana bari baracikishirije amashuri kugira ngo badakomeza guheranwa n’agahinda, hari abo twahaye imashini zitunganya imisatsi ndetse n’abahawe izo kudoda imyenda, byose bifite agaciro k’asaga Miliyoni 7ariko uko ubushobozi buboneka tuzakomeza gushyigikira imiryango itishoboye “.
Muri uyu mwaka urwego rwa Dasso ruherutse kubacyira uwacitse ku icumu rumuha n’inka izamufasha kurera abana be, mu bihe byashize hari abubakiwe amazu n’uru rwego ndetse abandi bahabwaga amatungo, gusa bashimangira ko n’ubwo bashinzwe umutekano bitababuza gutekereza ku iterambere y’abaturage.


DASSO Gicumbi Imbera Cyane Mungamba