AmakuruIkoranabuhanga

Gicumbi: Imbamutima z’abajyanama b’ubuzima bahawe Smart phone bagasezera kugendana ibitabo

Abajyanama b’ubuzima bashimira Minisiteri y’ubuzima yabagobotse ikabagenera Telefoni zifite ikoranabuhanga rigezweho, kuruta uko mbere bandikaga ibyo bakora mu makayi, imvura yagwa bikanyagirwa ndetse no gutanga raporo ngo byari ihurizo rikomeye.

Izi Telefoni bazihawe kuri uyu wa 9 Werurwe 2026, ubwo bari kumwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Yvan Butera, wanabemereye ubufasha bwo kuzabahugura bakamenya n’uburyo bwo kuzikoresha.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima wahawe iri koranabuhanga Minani Housein, avuga ko gutanga raporo mu bitabo bitakigezweho, ndetse ko n’urupapuro rushobora gucika bigatuma ibyo wanditse bitakara, gusa kuba bagejweho itumanaho rya smart phone bazajya bahamagarana nta kibazo, ndetse nibiba ngombwa bahugurane bitewe n’uko buri wese yahamagara mugenzi we ndetse hakifashwishwa n’imbuga bazajya bahuriraho ngo bungurane ibitekerezo.

Undi yagize Ati:” Buriya iri tumanaho twarikeneye cyera, ariko nyuma y’uko abajyanama b’ubuzima bahuye n’umukuru w’igihugu muri convetion center iki kibazo twakimugejejeho, yarazitwemereye none koko imvugo ye niyo ngiro, kuri ubu na RBC ikubajije raporo wayitanga, wayohereza bidasabye gukora urugendo, gusa Turashima ko bazirikana uruhare rwacu mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage”.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Yvan Butera yabasabye kuzikoresha neza, zikabafasha kuzuza inshingano ndetse abizeza ko azakomeza kubasura kenshi hagamije kurushaho gukurikirana imbogamizi bahura nazo mu gihe bagikeneye kongererwa ubumenyi.

Yagize Ati:” izi Telefoni mwari mwarazisabye murazemererwa kandi tuzibagejeheho, tuzirikana uruhare rwanyu rukomeye mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage mu midugudu mutuyemo, kandi tuzabafasha kubahugura n’uko zikoreshwa hagamijwe kurushaho gukoresha iterambere, bitandukanye n’uko mbere mwakoreshaga inyandiko zo mu makayi”.

Yongeyeho ko aba bajyanama b’ubuzima bagomba kwiminjiramo agafu bakagira uruhare mu kwigisha isuku, bagasobanura uko bategura indyo yuzuye hagamijwe kurwanya igwingira rikigaragara mu Karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Yvan Butera

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *