AmakuruUbukungu

Gicumbi : Imbamutima z’abagore bo mu cyaro bubakiwe isoko batagikorera ahari umukungugu

Abagore bo mu Murenge wa Giti bubakiwe isoko rya Ruzizi bavuga ko bashimishijwe cyane no kuzajya bakorera ahantu hafite isuku, hasakaye kandi hameze neza, bitandukanye cyane n’uko mbere bakoreraga mu muhanda ibicuruzwa byabo bikazaho n’umukungu.

Bavuga ko bagobotswe cyane n’umuryango Duhamic Adri, ubusanzwe wita cyane ku iterambere ry’abaturiye icyaro, iri soko rikaba ryaratashywe ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro wizihijwe kuwa 28 Ukwakira 2025.

Nyirantezimana utuye mu Kagari ka Tanda, avuga ko mbere gucuruza imboga n’imbuto byabagoraga cyane mu gihe cy’izuba, kugeza ubwo bimwe mu bicuruzwa byangirikaga kuko byaranambaga bikabateza igihombo.

Ati : “Twishimiye ko twabonye isoko ryiza twubakiwe na Duhamic Adri, natwe bakaba batuzirikanye, ntituzongera gukorera mu muhanda ahadasakaye kuko imvura yagwaga tugahita twirukanka “.

Mukarwego we Yagize Ati :” Abana bacu ntibazongera kwicwa n’izuba, turashima ko hari abagiraneza batuzirikanye, Imana ibahe umugisha “.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite, asaba abaturage gufata neza isoko bubakiwe n’umufatanyabikorwa Duhamic Adri, ndetse abakangurira kuribyaza umusaruro bakiteza imbere bakarushaho kubona amafaranga, bakabona nayo kwizigama.

Ubusanzwe mu karere ka Gicumbi hakunze kugaragara Ibibazo by’amasoko afite ibibazo by’isakaro, abakorera mu mpande z’umuhanda, ariko ugasanga hari bamwe mu bafatanyabikorwa batekereza ku iterambere ry’imibereho y’abatuye mu cyaro.

Umuryango Duhamic Adri wita cyane ku iterambere ry’abaturage bo mu cyaro, aho wibanda ku bikorwa byo gutera inkunga imishinga irimo ubuhinzi, kwita ku mishinga y’ubucuruzi bukomoka ku buhinzi bwabo, n’ibindi bikorwa bibakura mu byiciro by’ubucyene bakabasha kwiteza imbere .

Umuyobozi w’Akarere wungirije Uwera Parfaite ari kumwe n’abayobozi ba Duhamic Adri bubatse isoko ry’imboga n’imbuto
Abagore bo mu cyaro bavuga ko bazajya bacururiza ahari isuku
Bubakiwe isoko ry’imboga n’imbuto rizatuma batongera kwicwa n’izuba
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti Bangirana Jean Marie Vianney yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *