Utuntu n'utundi

Gicumbi :Ikipe yitegura guhangana na APR.FC yatsinzwe ibitego 2-0

Umukino utegerejwe ku wa 04 Nyakanga 2025, uzahuza APR FC n’ikipe y’Akarere ka Gicumbi mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora igihugu, wakomeje kuvugisha benshi mu baturiye Akarere ka Gicumbi, kuri ubu harimo gutegurwa ikipe y’abantu 11 bazahatanira gutsinda APR.FC.

Kuri uwo munsi wanahariwe icyiruhuko ku banya Rwanda bose mu gihugu, biteganijwe ko umukino uzabera ku murindi w’intwari mu murenge wa Kaniga, hafatwa nk’irembo ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ku rundi ruhande hari Amakuru avuga ko APR.FC izahakinira nko kuzirikana inkomoko yayo, kuko hari ikibuga gifatwa nk’amateka yo kuvuka kwa APR. FC, kuko ariho hahoze ikipe y’ingabo za RPA zaharwanirwaga mu myaka ya 1993, ariyo yaje guhinduka APR nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda .

Imyitozo irarimbanije ndetse n’imikino ya Gicuti ikomeze guhuza Imirenge itandukanye ngo hashobore gutoranywa abakinnyi bazahagararira ikipe y’abakora muri aka Karere, ubusanzwe ifite izina rya (INARIBONYE. FC.).

Hari amakuru avuga ko iyi kipe ya APR.FC nayo mu bazakina izaba ihagarariwe na Kapiteni Mubarak Muganga usanzwe ari mu bayobozi bakuru b’iyi kipe, akaba afite ipeti rya General mu gisirikari cy’u Rwanda .

Inararibonye FC zizaba zihagarariwe na Mayor Nzabonimpa Emmanuel nawe ukunze kwerekana ko yihariye ruhago mu mikino akunze kugaragazamo ibitego, iyo bahura n’imirenge y’Akarere ka Gicumbi.

Mu mukino waraye uhuje ikipe y’Inararibonye FC ku wa 29 Kamena 2025, arizo zitegura guhura na APR, Inararibonye zakinnye n’ikipe y’Umurenge wa Rubaya uherereye ku mupaka wa Gatuna, birangira Inararibonye zitsinzwe 2-0.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari JMV yatsinze igitego muri uwo Umukino ahita ararika abaturage, avuga ko bakomeje imyiteguro yo kuzakina na APR. FC. Gusa asaba abaturage kuzitabira uwo mukino bakanazirikana ubutwari bw’inkotanyi zabohoye igihugu cy’u Rwanda.

Ati :” Ku wa 04 Nyakanga 2025 tuzitabira umunsi mukuru wo kubohora igihugu, bizabera ku murindi w’intwari ahari amateka akomeye y’ingabo zacu, tuzakina na APR muzaze kwirebera ibirori” .

Ku murindi w’intwari ahazabera ibirori, kuri ubu hari ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, niho hari indacyi umukuru w’igihugu yabagamo ayobora urugamba, ninaho haturutse ingabo 600 zinjiye muri Kigali zije gusinya amasezerano y’mishyikirano bikanga, kugeza ubwo ingabo za RPA zatangizaga urugamba zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mayor Nzabonimpa Emmanuel uri hagati azaba ari captain muri uwo mukino
Aba bagabo bakanyujijeho muri ruhago, ku ruhande rw’iburyo hariho Harerimana Eric wahoze akina muri Rayon sport
Eric Harerimana ibumoso yahoze muri Rayon sport, niwe rutahizamu w’inararibonye
Inararibonye zararitse abafana kutazabatererana

Inararibonye FC zifite ikipe y’inarararibonye y’abagore yifashishwa mu bukangurambaga butandukanye bwo Kwigisha ubumwe bw’abanya Rwanda

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *