Gicumbi : Ihurizo rikomeye umushinga Green Gicumbi wahuye naryo hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Inkuru ya Evance✍️
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko kwigisha abaturage ibyiza byo gusazura amashyamba yabo byari ihurizo ritoroshye ku mushinga Green Gicumbi wari ugamije kubafasha kubungabunga ibidukikije.
Babigarutseho kuri uyu wa 02 Kamena 2025 mu kiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, aho bibandaga ku bikorwa by’ibanze byaranze umushinga no kurebera hamwe ahakiri imbogamizi ngo zishakirwe ibisubizo .
Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney nawe avuga ko guhindura imyumvire y’abaturage ari bimwe mu byabanje kugorana cyane, kandi barasazurirwaga amashyamba yabo nta kiguzi batanze ndetse bakayatererwa ku buntu.
Avuga ko kuva mu mwaka wa 2020 aribwo bimwe mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere byatangijwe mu mirenge icyenda ikoreramo uyu mushinga, gusa ko mu ntangiriro zawo byasabye ubukangurambaga bwimbitse ngo babashe Kwigisha abaturage ibyiza byo kubungabunga ibidukikije, no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati :” Urebye twahereye ku guhindura imyumvire y’abaturage, hari abazi ko ishyamba rishaje ariryo bakuraho inkwi zo gucana kandi nazo ziri mu bihumanya ikirere, ariko twarabigishije tubasobanurira ko ikigamijwe ari uguhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kandi gusazura amashyamba twabibakoreraga nta kuguzi batanze, gusa guhindura imyumvire yabo ni bimwe mu byasabye kubibumvisha cyane, ariko kuri ubu naho umushinga utageze bifuzaga ko naho twajya gukorerayo”.
Yongeraho ko mu Karere ka Gicumbi ibikorwa by”umushinga Green Gicumbi byibandaga cyane ku kwigisha abaturage impamvu yari igamijwe harimo kubungabunga icyogogo cya Muvumba, no kubasobanurira kwibanda ku buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ikindi byari ukubasobanurira uko bagombaga gucunga amashyamba yabo mu buryo burambye no gukoresha neza ingufu, gutura ahantu hadashobora kwangiza ibidukikije kandi habasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gusangira no guhererekanya ubumenyi ku mihindagurikire y’ibihe no kubishyira muri gahunda ya byikorere.
Mu mwaka wa 2018 Akarere ka Gicumbi Kari ku mwanya wa 2 mu kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe, ariko kuri ubu kari mu turere tudapfa kwibasirwa n’ ibiza nyuma y’uko umushinga wigishije abaturage uko batera icyayi ku musozi, gufata amazi y’imvura, gucukura inzira zayo no gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashima uruhare rw’uyu mufatanyabikorwa usigaje umwaka umwe ngo asoze ibikorwa bye muri aka Karere, gusa ashima ikigero cy’imyumvire basigiye abaturage no gutekereza uko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije byagezwa no mu yindi mirenge 12 itaragezwemo na Green Gicumbi.
Ati :” Urebye abaturage ntibumvaga mu buryo bworoshye impamvu bagiye gusazurirwa amashyamba nta kuguzi batanze ariko nyuma twarafatanije ahubwo barabikunda, hari n’abifuzaga ko umushinga wagera mu mirenge yabo, bahawe ibiti bivangwa n’imyaka, abari mu manegeka barimurwa kandi bubakiwe inzu zifite ubudahangarwa mu guhangana n’ikirere, turashima uruhare rwanyu ariko turakomeza Kwigisha no mu yindi mirenge umushinga utagezemo “.

Bamwe mu bakora itangazamakuru biyemeje gusura ibikorwa byagezwemo n’umushinga ngo batange umusanzu wabo mu kwigisha abaturage uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu karere ka Gicumbi hasazuwe amashyamba kuri Hegitari 2050, hatangwa ibiti bivangwa n’imyaka, hubatswe imidugudu ibiri ituwemo imiryango 100 yahoze ituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, hacukurwa imiringoti igera ku bihumbi 3000 hanakorwa amaterasi y’indinganire kuri Hegitari 600 bigizwemo uruhare n’umushinga Green Gicumbi usigaje ibikorwa byawo bya nyuma i Gicumbi.

