Utuntu n'utundi

Gicumbi: Ibyo utari uzi ku “IBAKWE”: Agashya kahesheje ibikombe bitandukanye Umurenge wa Rwamiko

Abaturage b’ Umurenge wa Rwamiko bavuga ko bamaze guhiga ibikorwa bitandukanye haba mu kubungabunga Ibidukikije, kwimakaza isuku, igikombe cy’ Umurenge Kagame Cup, no kwishakamo ibisubizo mu gihe biba byabaye ngombwa ko hakenerwa ingengoyimari isabwa ubushobozi burenze ubwo bafite.

Byagarutsweho kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025 ubwo bishimiraga ibikombe bamaze gutsindira, gusa ngo ibanga rituma bashyira hamwe rikomoka ku gashya bise ” IBAKWE” bishaka kuvuga gukorana ubushake kandi vuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko Jolie Beatrice Avuga ko IBAKWE ari ijambo ryamaze gucengera abo ayoboye kuko umuyobozi avuga igitekerezo bakagusubiza neza bashimangira ko baracyakirana Ibakwe.

Ati:” Iyo ubasabye ko mufatanya gukora isuku bagasubiza ko barabikorana IBAKWE mu buryo bwo kukwereka ko bagushyigikiye, byaba kubungabunga Ibidukikije, kubaka ubwiherero, uturima tw’igikoni byose bakubwira ko biteguye kubikorana ibakwe nk’agashya biyemeje guhanga kazabafasha kurushaho kwesa imihigo.

Muri uyu mwaka Umurenge wa Rwamiko wahawe igihembo cya Moto nshya cyateguwe n’ Urwego rushinzwe Umutekano bagitsindiye nk’indashikirwa mu kugira isuku, Urubyiruko narwo rwishimira ko rwatwaye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup mu mirenge 21 yahatanaga muri Gicumbi, abaturage biyubakiye ishuri ry’inshuke ariko kandi bamwe mu batumye bigerwaho bagabiwe inka.

Harerimana Charles na Mbahungirehe Mariyana bari mu bagabiwe inka nk’ umuryango w’ indashyikirwa mu kugira isuku mu karere ka Gicumbi, gusa ngo hari ibyagenderwaho hagamijwe kwimakaza isuku no kurwanya igwingira mu bana.

Harerimana ati:” Njye badukanguriye kugira isuku mbikorana ibakwe nk’uko twabyiyemeje, nateye ibiti bitatu by’imbuto mu rugo hagamijwe kurwanya imirire mibi, nakoze ubwiherero busukuye kandi bupfundukiye, nubaka akarima k’ igikoni, uyu muhigo twarawesheje mba uwa mbere mu karere tugeze ku rwego rw’intara mpabonera umwanya wa Kabiri “.

Ati’:” Nishimira ko bampaye inka nk’ igihembo cy’ umuryango ufite isuku Kandi iramfasha kwiteza imbere mbone ifumbire kandi ngaburire abana amata, nanjye niyemeje gufasha abaturanyi bakarushaho kwimakaza isuku no kubungabunga Ibidukikije, kandi aho bizaba ngombwa nzatanga n’ imiganda “.

Nyiraneza we avugana na Green Africa yashimangiye ko bamaze guhindura imyumvire bityo ko ikintu cyose bashishikarijwe gukora mu mudugudu bavuga ko barabikorana Ibakwe, bitewe n’ uburyo umuyobozi aba yabaganirije kandi bakabyumva neza kuko aribo bifitiye akamaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko guhanga udushya ari kimwe mu bitera imbaraga abaturage mu kunoza igenamigambi riba ryateganijwe, dore ko bahereye ku gashya kitwaga Muturanyi ngirankugire tugeraneyo mu iterambere, bakurikizaho akitwa Duhurire mu isibo n’ingoga, akitwa Gicumbi yaba iya mbere kubera njye, kuri ubu mu murenge wa Rwamiko bavumbuye akitwa IBAKWE, bishaka kuvuga ubushake mu gukora Ibyo basabwe kuzuza.

Ati’:” Abaturage bacu iyo bahanze udushya bituma bumva ko ari umwihariko biyemeje kandi kababikirana ingoga, nyuma y’udushya dutandukanye bifasha abaturage gukora bishyize hamwe kuko iyo bafatanije birakunda, muri Rwamiko barishimira ibikombe bagezeho tunashimira inzego z’umutekano zabayahe Moto, bafite n’ Akagari kahembwe Miliyoni, ubwo n’ ahandi rero turakomeza ubufatanye kandi twizeye ko nidushyira hamwe biradufasha gukomeza kwesa imihigo “.

Umurenge wa Rwamiko nubwo wesheje imihigo itandukanye ukanatahana ibikombe wasabwe gushyira imbaraga mu kwesa umuhigo wa Ejo heza, n’ uwo gutanga ubwisungane mu bwisungane kuko ariho hagikenewe kongererwa imbaraga.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *