Gicumbi: Hatowe abashoramari bashya bagiye kuvamo abateza imbere Akarere kabo
Mu Karere ka Gicumbi habonetse abashoramari bifuza kuzana impinduka zigamije iterambere ryihuse kandi rirambye, gusa bigakorwa ku buryo bwerekana impinduka zifatika kandi mu gihe gito.
Ni itsinda ry’ abantu batoranijwe hagendewe ku bunyangamugayo bwabo ndetse kandi banafite ku gafaranga gatubutse ugereranije n’abahakomoka, gusa ibi byakozwe hagamijwe ku gutekereza uko bafatanya na bagenzi babo ngo bubake ibikorwa byerekana Gicumbi icyeye kandi itoshye mu iterambere ry’ igihugu ryifuzwa.
Ni itsinda ryatoranijwe kuri uyu wa 26 Werurwe 2026, ubwo hari hateranye inama y’abashoramari, ku bufatanye bw’abikorera (PSF), Urwego rw’ igihugu rw’ iterambere RDB, ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi.
Mu gutora izi nyagamugayo hari hagamijwe kwerekana ibyiza Nyaburanga biherereye muri aka Karere ndetse no gukangurira abashoramari kumenya ahari amahirwe bagomba kubyaza umusaruro, ariko kandi bikazana impinduka zihuse muri aka Karere.
Bamwe mu batowe harimo umushoramari ukora ubucukuzi bw’amabuye ukorera mu Murenge wa Mutete ndetse akanayabyaza Umusaruro, ufite Compay yitwa Matare akaba afite ishyaka ryo gufatanya n’abikorera mu guteza imbere Akarere ka Gicumbi.
Abandi barimo ni uwitwa Shirimpumu Claude wamenyekanye cyane mu guteza imbere ubworozi bw’ ingurube ku rwego rw’ igihugu, uwitwa Ngirente Milton ufite uruganda rutunganya ibikomoka ku mata, Muhizi Emmanuel uhagarariye abikorera mu Ka ka Gicumbi, Mukeshimana Germaine, Mukiza Epafrose , Francine ndetse na Felicite usanzwe uba mu nama Njyanama y’aka Karere.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye harimo na Minisitiri w’ ikorabuhuhanga na inovasiyo Ingabire Paula, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, abayobozi mu rwego rw’ igihugu rw’ iterambere RDB, ndetse n’abashoramari batandukanye beretswe amahirwe y’uburyo babyaza umusaruro Akarere ka Gicumbi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasobanuye uko Akarere ayoboye hari ahantu Nyaburanga hashorwa imari kandi bikazana iterambere muri aka Karere, harimo Ikiyaga cya Muhazi, ahari Imisezero y’Abami batandatu n’abagabekazi bane, urugezi rwerekana inyoni z’amoko atandukanye kandi rugendwamo hakoreshejwe ubwato, ahari amateka yo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, n’ibindi bitandukanye.
Minisitiri Ingabire Paula akaba n’imboni y’Akarere ka Gicumbi yavuze ko iyo abantu bishyize hamwe bizana iterambere ry’ Akarere ndetse no ku gihugu baba bakomokamo muri rusange.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye komite yateganijwe kuzahagarira abatekerejwe mu kuzana iterambere ry’ Akarere ka Gicumbi, abasaba kwihutisha ibyaganiriwe muri iyi nama ndetse ko mu mezi atatu bazaba berekanye ibiteganijwe by’ ibanze bazatekerezaho mu guteza imbere Akarere ka Gicumbi.
Muri iyi nama kandi hagarajwe imwe mu mishinga yakwitabwaho ngo barebe uko iterambere ryakwihuta, harimo kubaka isoko rigezweho mu mugi wa Byumba, kubaka Hotel ndetse n’amacumbi agezweho, kubaka isoko ku mupaka wa Gatuna, isoko rya Gaseke ndetse no mu Rukomo hahurirwaho n’imihanda ine kandi ikaba inzira mpuzamahanga.
Abitabiriye iyi nama bashima ibikorwa remezo bamaze kugezwaho harimo Umuhanda mpuzamipaka Kigali -Gicumbi–Gatuna , umuhanda wa Kaburimbo uhuza Akarere ka Musanze -Gicumbi, ugakomeza mu Karere ka Nyagatare biyemeza gutanga imigabane mu gufatanya gushora imishinga yakorwa ariko bakunguka banakorera mu Karere gafite iterambere.








