AmakuruUbukunguUtuntu n'utundi

Gicumbi: Hari kuvugutwa umuti ku guhenda kw’inyama zingurube

Igiciro cy’inyama zingurube cyongeye gutumbagira ku rwego rwo hejuru, aho bamwe bavuga ko ikilo cy’inyama mbisi kigeze ku bihumbi 4500 ndetse igihiye kikagura 6000.

Kuri ubu, inzego zitandukanye zivuga ko zigiye gukora iyo bw’abaga ngo barebe ko ikuguzi cy’inyama cyagabanuka.

Ibi ni bimwe mu byatumye abavuzi b’amatungo baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bahabwa amahugurwa ngo barebe ko izo mbogamizi z’ibiciro bihanitse zagabanuka buri wese akibona ku isoko ryo guhaha ako kaboga.

Babigarutseho kuri uyu wa 14 Gicurasi 2025 mu gikorwa cyo guhugura abavuzi b’amatungo baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bahuguriye mu Karere ka Gicumbi.

TUyishimire Aphlodice ukora ubuvuzi bw’amatungo mu karere ka Nyagatare avuga ko kuzamuka kw’igiciro cy’inyama z’ingurube byageze mu bice bitandukanye y’igihugu, ariko nanone bigaterwa n’uko umubare bw’ingurube ugenda ugabanuka, hakaba hagamijwe kongera icyororo cy’ingurube mu buryo bugezweho.

Kayumba Charles uhagarariye urugaga rw’abavuzi b’amatungo, ashimangira ko hagikenewe guhugura Aborozi b’ingurube bakamenya ibyiza byo guhitamo icyororo cya Kijyambere.

Mu Gihugu Aborozi bakeneye kwigishwa neza uko ingurube zibangurirwa neza mu buryo bugezweho hifashishijwe gutera intanga, kandi bigakorwa bidasabye kujya kubanguriza ku gasozi kuko nabyo bikwirakwiza indwara mu matungo.

Ati:” Guhugura abavuzi b’amatungo ni ibikorwa bihoraho kuko buri gihe ugomba kunguka ubumenyi, kuba ingurube zarageze ku giciro cyo hejuru n’uko zakunzwe kandi hagikenewe Kwigisha kubangurira hifashishijwe gutera intanga z’icyororo kigezweho, haba mu gutanga Umusaruro ushimishije no kumenya ubwoko bw’ingurube nzibyibura zigira ibiro 100 mu gihe kitarengeje Amezi atandatu”.

Uhagarariye Aborozi b’ zingurube Shirumpumu Claudeavuga ko muri Gicumbi hari ikigo VAF (Vision Agribusiness Farm) Gifasha Aborozi b’ingurube Kubona intanga zigezweho kandi bakabifatanya no gutanga amahugurwa bikaba ari zimwe mu ngamba zakwifashishwa hagamijwe kuzamura umubare w’ingurube, bikazatuma n’ibiciro ku isoko bikagabanuka kandi hakaboneka inyama nziza kandi zizewe.

Ati:” Ikibazo cy’igiciro cy’inyama zingurube cyarazamutse ariko turi kongera ubumenyi haba mu borozi ndetse n’abavuzi b’amatungo, hagamijwe kubafasha korora kinyamwuga no kubereka ubwoko bw’ingurube bwerekana izitanga ubukungu mu buryo bwihuse”.

Mu Rwanda hamaze guhugurwa abavuzi b’amatungo bagera ku bihumbi 2400 bigishijwe gutera intanga mu buryo bugezweho ariko igikorwa kirakomeje hagamijwe Guteza imbere abakora ubu bworozi no kurwanya indwara zanduzanya mu gihe zizba zajyanywe kubanguriza ku gasozi.

Abavuzi b’amatungo bahuguwe gutera intanga
Shirimpungu Claude ahugurra Aborozi b’inguurube

Wifuza gukorana natwe umenyekanisha ibikorwa byawe, duhamagare kuri
Tel:+250784581663
Email: Greenafrica393@gmail.com na juvekwizera@gmail.com

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *