Gicumbi : Hamenyekanye impamvu zitandukanye zatumye Green Gicumbi itera ibiti mu mirima y’abaturage bakicecekera
Umuyobozi w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko ahatewe ibiti hari harahinzwe amaterasi y’indinganire mu myaka ya 2013-2014, gusa ubutaka bwaho bukaba bwari bwaratangiye gutwarwa n’isuri bigateza igihombo kinini mu mirima y’abaturage.
Ikindi avuga n’uko ahatewe ibiti hashyizwemo iby’imbuto bivangwa n’imyaka bikazafasha kurwanya imirire mibi, ndetse ko hanatewe urubingo ruzafata ubutaka bwabo ntibutwarwe n’isuri kandi bakabugaburira (urubingo) amatungo yabo.
Uyu mushinga Green Gicumbi ukorera mu mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi, uzwiho kwibanda ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane ahari imisozi ihanamye, ndetse no kwita ku mibereho y’abaturage bahoze batuye mu manegeka umushinga ukabimura ukabatuza heza hatazashyira ubuzima bwabo mu kaga .
Kuwa 26 Nzeri 2025, hakozwe Umuganda udasanzwe hifashishijwe Urubyiruko rukora mu buhinzi n’ubworozi, batera ibiti bizwi ku izina ry’urubingo bigira umwihariko mu gufata ubutaka, ariko kandi bikanagaburirwa amatungo y’abaturage nayo agatanga ifumbire mu mirima bakeza imyaka yabo nta kibazo .
Hatewe urubingo mu mirima y’amaterasi y’indinganire kuri Hegitari 40.
Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko bifatanije n’urubyiruko mu gikorwa cyo gutera urubingo mu Kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba , ndetse ko banafashije abaturage gutererwa ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka hagamijwe kurwanya imirire mibi.
Agira Ati :” Uru rubingo twateye ruradufasha gufata ubutaka bwacu, dufatanye kurwanya isuri kuko ubutaka bwacu buracyenewe bugomba gufatwa neza nka Zahabu, kandi nidukomeza gufatanya nta ngaruka z’ n’imihindagurikire y’ibihe tuzahura nazo .
Bamwe mu rubyiruko rwakoze Umuganda wo gutera urubingo, bavuga ko usibye kuba bateye ku munsi w’umuganda udasanzwe, bazajya banagaruka kureba uko imigano yakuze, byaba ngombwa mu gihe igize ikibazo bakayikurikirana kugeza ubwo igikorwa cyabo kigomba gutanga Umusaruro ufatika .
Kayishema Claude uri mu bateye urubingo yagize Ati :” Twahuguriwe ibyiza byo kubungabunga ibidukikije, gutera ibiti, kurwanya isuri, gucukura imirwanyasuri hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ni umusanzu ukomeye muri ibi bihe. gusa tuzakomeza gutanga kuwutanga aho bazajya baducyenera nk’imbaraga z’igihugu, natwe turahari kandi turabizeza ko twiteguye gufatanya namwe “.
Akarere ka Gicumbi kazwiho umwihariko wo kugira imisozi n’utubande mu mirenge itandukanye, hakaba harongewe imbaraga nyinshi mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.




