AmakuruIbidukikijeKwamamaza

Gicumbi : Habonetse ishuri ritanga ikizere mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ryigishiriza mu Kagari ka Kigabiro mu murenge wa Rutare, avuga ko gufasha abanyeshuri kumenya agaciro k’ibidukikije ari inshingano zabo, ndetse ko banabigisha uko hafatwa ingamba zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni ubutumwa yagarutseho kuwa 14 Ukwakira 2025, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Green Africa amutangariza ko kwigisha abana uko bahangana n’imihindagurikire y’ibihe mbere byari ihurizo rikomeye, gusa kuri ubu hafi ya bose kwita ku bidukikije batangiye Kubigira ibyabo.

Umwihariko w’iri shuri ryitwa G.S Kirwa ugaragarira mu gutera ibiti imbere y’amashuri y’abana hagamijwe kubashakira umwuka mwiza wo guhumeka no kubashakira aho bikinga akazuba, ariko kandi muri ibyo biti batera hakaba higanjemo n’iby’imbuto bigaburirwa abanyeshuri, ndetse n’imboga zifasha mu kurwanya imirire mibi.

Umuyobozi wa G.S Kirwa avuga ko no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bitakiri ikibazo kuribo, kuko bashakishije ibigega bifata amazi y’imvura ntakomeze gusenyera abaturanyi b’iri shuri, ayo mazu bakayifashisha mu buryo bwo gukora isuku ariko kandi ayo masomo agakomeza gutangwa mu byiciro byose by’amashuri kugera mu mwaka wa Gatandatu.

Bagezaho bashyiraho n’amatsinda y’abanyeshuri b’indashyikirwa muri ubwo bukangurambaga bakora Club ifite itsinda ryihariye mu kwigisha bagenzi babo akamaro k’ibidukikije , ariko bakabikora bafatanya n’abarimu gutanga ubwo bukangurambaga kugeza ubwo uwo muco bawucyura mu biruhuko bakabyigisha n’ababyeyi babo .

Nsizabavandimwe Jean Pierre wigisha muri iri shuri avuga ko abana bahiga bamaze kumenya umuco w’isuku, gutera ibiti no kubibungabunga nyuma yo kwigishwa akamaro k’ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Muri iri shuri uhasanga ibiti bitandukanye bifasha gutanga umwuka mwiza wo guhumeka, ubusitani bwo kwicaraho, harimo ibiti iby’imbuto nka avoka n’imyembe.

Hateganijwe ibikoresho byo gushyiramo imyanda ibora n’itabora hagamijwe gushaka ifumbire yo mu mirima, ariko kandi iyo myanda ibora bakayishakisha ngo bayishyire ahabugenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashima uruhare rw’abarezi b’iri shuri kuko nibamara kubyigisha abanyeshuri babo bazajya nabo kubyifashisha mu bihe by’ikiruhuko, bikazafasha no kubungabunga ubutaka n’imirima y’ababyeyi babo ntibazongere gutembanwa n’ isuri .

Ati :” Ni byiza kubona ikigo gikikijwe n’isuku kandi ifite ubusitani hafi ya hose, harimo ibiti byiza ndetse twasaba n’abandi kubareberaho kuko iyo ahantu hagaragaye umuco mwiza n’abandi baba bagomba kubyigiraho”.

Ni ubutumwa yagarutseho ari mu bukangurambaga bw’agashya bise (Mayor mu isibo) , bugamije kwegera abaturage mu buryo bwimbitse bwo kubasura bareba uko ibikorwa by’iterambere bagejejweho bakomeza kubibungabunga, ndetse bigakorwa mu mirenge yose bikazajya byiyongera kuri gahunda y’inteko z’abaturage ubusanzwe yifashishwa mu gukemura Ibibazo by’abaturage biba byaragaragajwe mu mirenge itandukanye.

Greenafrica rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *