AmakuruGreen Africa Initiative

Gicumbi: Guverineri Mugabowagahunde yibukije abatuye Gishambashaho ko guharanira ubutwari bishobora kugerwaho

Gishambashaho ni hamwe mu hantu hafite amateka akomeye mu gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, dore ko ari ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda hafatwa nk’amarembo yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 31 Mutarama 2026, mu muganda rusange wahuje abaturage n’abayobozi bafatanya gukora umuhanda Rubaya- Bungwe, uhuza Akarere ka Gicumbi na Burera, wari watangiye kwangirika kubera imihindagurikire y’ibihe.

Aha Gishambashaho ni mu Murenge wa Rubaya ho mu Karere ka Gicumbi, hahana imbibi n’undi Murenge wa Kaniga naho hacumbikiye andi mateka akomeye cyane, dore ko ariho hari indaki y’umukuru w’igihugu, akaba ariyo Mirenge yategurirwagamo uko urugamba rwo kubohora Abanya Rwanda nyuma y’uko bicwaga bazira uko bavutse.

Abatuye muri uyu Murenge kandi bashima cyane uko inkotanyi zabahaga serivisi z’ ubuvuzi nta kiguzi batanze, bakabacungira umutekano, ndetse abaturage nabo bakagira uruhare mu gushaka amafunguro afasha abasirikari barwanaga amanywa n’ijoro bagamije kubohora igihugu n’abaturage bacyo.

Mwesigye Jhon na Mukanemeye batuye muri uyu Murenge wa Rubaya, bavuga ko Inkotanyi zakoreraga muri iyi mirenge ya Rubaya na Kaniga arizo zavuyemo abasirikari 600 binjiye mu mujyi wa Kigali ahitwaga CND, mu nteko ishinga amategeko hagamijwe gukora amasezerano ariko bikarangira ingabo za FAR zishotoye inkotanyi, gusa birangira insinzi yegukanye inkotanyi zari zarahejejwe ishyanga .

Umuyobozi w’ intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimye abaturage uburyo bazirikana ubutwari bwaranze Inkotanyi, gusa abasaba gusigasira ibimaze kugerwaho no gufatanya kubaka igihugu kizira amacakubiri no kurushaho kwerekeza mu iterambere bifuza.

Ati:” Tube intwari kandi buri wese yabishobora, dufite ingero z’ intwari za cyera niza vuba, twabikora turwanya imirire mibi, tugira isuku no gutekereza ku iterambere ry’ igihugu, ku munsi w’ejo tuzizihiza umunsi w’intwari mu midugudu yacu”.

Ati:” Dufite ibyiciro bitatu by’ intwari zaharaniye ko tubaho, hari abitangaga bagamije kurwanya amoko n’ amacakubiri ndetse bamwe biyemeza kuhaburira ubuzima, natwe dutekereze ku gusigasira ibyagezweho kuko hari ababiharaniye”.

Agira Ati:” Dufite ubuhinzi bumeze neza ndetse n’umukamo mwinshi w’amata kandi tugomba kubibyaza umusaruro, tugaharanira ko abana bacu babaho neza ariko kandi birahera mu guhindura imyumvire, tube intwari twubake iterambere kandi dusigasire ibyo tumaze kugeraho”.

yongeye Ati:” Uyu mwaka twatangiye tugombe dukosore ibitaragenze neza, tugire isuku, duhinge imboga zo kugaburira abana, buri rugo rugire ibiti bitatu by’imbuto kandi bizadufasha kugira abana bameze neza, no kurwanya imirire mibi,duharanire kuba intwari”.

Aha Gishambashaho Inkotanyi nazo ntizazuyaje kuzirikana igihango bafitanye n’abaturage, kuri ubu hamaze kugezwa ibikorwa remezo birimo ivuriro rigezweho, hubatswe amashuri meza, hakorwa umuhanda, bubakirwa isoko n’imidugugu ibiri igezweho yubatswe mu buryo bugeretse (amagorofa) , boroje inka abaturage ,ndetse hari n’ibibuga bifasha abana babo kwidagadura.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice ari gukora umuganda n’abaturage
Bakoze umuhanda uhuza Gicumbi na Burera
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ari kumwe n’inzego bakorana mu muganda

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *