Gicumbi: : Guverineri Mugabowagahunde yatanze ikizere ku bibazo by’abafite ubumuga
Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice avuga ko uburenganzira bw’abafite ubumuga bugomba kubahirizwa bakitabwaho, nk’uko gahunda zigenerwa abandi baturage bose zikorwa hagamijwe kubashyigikira mu iterambere ry’ejo hazaza habo.
Yabigarutseho kuri uyu wa 03 Ukuboza 2025, ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka wahariwe abafite ubumuga ku isi, umunsi wizihirijwe mu Murenge wa Shangasha ho mu karere ka Gicumbi, insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba yagiraga Iti:” Dushyigikire umuryango udaheza abafite ubumuga – duteze imbere imibereho myiza”.
Uyu muyobozi yavuze ko, uko ubuyobozi bw’igihugu bushyigikira gahunda zo gushyira umuturage ku isonga ari nako abafite ubumuga batagomba guhezwa, ahubwo bagashyigikirwa nk’abandi bose nk’uko gahunda z’iterambere ry’icyerekezo cya NST2 zibivuga.
Yagize Ati:” Hari ibibazo mu mashuri y’abafite ubumuga, ariko hari ikizere cy’uko buri ntara hazubakwamo ishuri rigomba kubafasha kwiga, hari ukutabona ibibuga byo kwidagadura bibafasha kwikura mu bwigunge nabyo biri gukorwaho, ndetse no kubafasha gushyigikira no gucunga imitungo y’amakoperative yabo bibumbiyemo bikitabwaho hagamijwe kubateza imbere “.
Yongeyeho ko anenga cyane imiryango irimo abana bafite ubumuga bikabatera kugira ipfunwe, bikagera naho babagumisha mungo ntiboherezwe ku ishuri nk’abandi bana kandi kwiga ari uburenganzira bwabo. asaba inzego z’ibanze gukurikirana bakamenya amakuru yabo bayoboye, bakamenya imibereho yabo kuva ku isibo kugera ku rwego rw’intara.
Ndereyimana Jean Damascene umubyeyi w’ umwana ufite ubumuga , avuga ko ufite ubumuga ashobora kuvuzwa agacyira, ndetse ashima uruhare rw’inzego zitandukanye zikomeza kubashyigikira haba abafatanyabikorwa bakora iyo bwabaga ngo babone insimburangingo n’inyunganirangingo, ariko bakaba bamenya amakuru yabo bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze.
Uhagarariye abafite ubumuga mu ntara y’amajyaruguru Karanganwa Jean Bosco,ashimangira ko kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga byatangiye kumvikana haba mu bikorera , ndetse ashima n’abafatanyabikorwa bashyigikira imibereho yabo haba mu kubaha akazi, kubaha ibikoresho bakenera , kubaka ibikorwaremezo bitabangamira ingingo z’abafite ubumuga n’ibindi.
Mu Ntara y’amajyaruguru habarurwa abafite ubumuga bagera ku bihumbi 105 .675 bagifite inyota yo kwiteza imbere, ndetse no kwerekana ko ufite ubumuga ashoboye gukora imyuga itandukanye bitewe n’ubwoko bw’ubumuga afite.
Mu Karere ka Gicumbi habarurwa abafite ubumuga basaga ibihumbi 28 nabo bashaka kwiteza dore ko bamwe mu bahaturiye kuri uyu munsi babashije kuremerwa Inka, bahabwa inyunganirangingo n’insinburangingo ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.





