AmakuruPolitiki

Gicumbi: Guverineri Mugabowagahunde yasabye abayobozi kutajenjekera ababyeyi badatanga ifu y’ igikoma cy’abana.

Umuyobozi w’intara y’ amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye inzego zitandukanye kugira icyo bakora vuba na bwangu ngo haboneke ifu y’igikoma cyo kugaburira abana boherezwa mu marerero atandukanye,yabivuze nyuma y’uko yakoze uruzinduko agasanga hari abana bahabwaga amafunguro gusa.

Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa 06 Gashyantare 2025 ubwo yakoreraga uruzinduko mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi, hagamijwe gukurikirana aho imihigo ya 2024-2025 igeze iteza imbere imibereho y’abaturage, no gutegura iterambere ry’Akarere mu myaka iri imbere.

Mu ruzinduko Guverineri yagiriye mu murenge w Nyankenke, Mugabowagahunde yatunguwe no gusanga hari irerero ry’abana b’ inshuke ribarizwa mu kagari ka Butare ridafite igikoma cyo kunywa, gusa bategurirwaga amafunguro arimo ibikenewe bifasha umwana kugira imikurire myiza, asaba inzego gufatanya n’ ababyeyi ariko abana ntibahabwe amafunguro gusa.

Muri iryo rerero yasuye yasanze ryita ku bana bagera kuri 20 bari hagati y’ imyaka itatu n’ itanu bavuga ko hashize ukwezi batabona ifu y’igikoma kandi ubusanzwe yoherezwaga n’ababyeyi b’abana.

Umwe mu bakurikirana imibereho yabo umunsi ku munsi avuga ko abana babona amafunguro yiganjemo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ ibirinda indwara, gusa ko bamaze igihe ababyeyi babo batohereza ifu y’igikoma.

Mugabowagahunde ashishikariza abayobozi kuganiriza ababyeyi b’ abana kumenya agaciro k’intungamubiri z’ ifu y’igikoma, avuga ko n’ubuyobozi bushobora kubunganira mu gihe babonye ko hari abadafite ibikenerwa bihagije.

Ati:” Mwebwe bayobozi murabona ko aba bana bafite ibyo kurya bakenera ariko badafite ifu y’igikoma kandi nayo ni ingirakamaro cyane ku bana. mukangurire ababyeyi gutanga ifu y’igikoma igomba kugaburirwa abana babo, kandi mu gihe batari babikora namwe mwareba aho mushakisha bwangu mukabafasha ariko abana ntibakomeze kurya kandi badafite igikoma cyo kunywa”.

Uzarubara Domitile ukora mu irerero ry’abana ryitwa imbuto z’ urumuri ariryo ryasuwe na Guverineri Mugabowagahunde, yatangarije Green Rwanda ko imibereho y’ abana ikurikiranwa umunsi ku munsi, gusa ko kuri ubu bamaze ukwezi n’ igice bahabwa ibyo kurya gusa, ariko hakaba hagishakishwa aho bakura ifu y’igikoma cy’abana.

Mushimiyimana Claudine nawe yita ku mibereho y’abana mu irerero ryasuwe na Guverineri, avuga ko ababyeyi bagomba kudasigana kohereza ibyifashishwa ngo abana babo barusheho gukura neza, asaba ko bishobotse haboneka n’ udukinisho dutandukanye ngo bizabafasha kurushaho gukangura ubwonko bw’ abana barera.

Ati:” Urebye ababayeyi b’ abana turafatanya keretse muri iyi minsi habuze ifu y’ igikoma, ariko nanone nibinashoboka abayobozi bazadufashe kubona udukinisho tw’ abana kuko baraducyenera mu rwego rwo gukangura ubwonko bwabo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko hari amarerero menshi akurikiranwa nk’uko gahunda yita ku bana ibiteganya, ariko abo mu irerero rya Nyankenke hakaba harabayeho kudatanga amakuru ngo bamenyeshe inzego z’ ibanze zibafasje gukurikirana imibereho y’abana.

Akarere ka Gicumbi kahoze ku kigero cya 42% mu myaka itanu ishize mu kugira abana bafite igwingira, gusa nyuma hashyirwaho ingamba zitandukanye zirimo iyitwa “Muturanyi ngirankugire tugeraneyo mu iterambere “, iyitwa ” Duhurire mu isibo n’ingoga ” bikaba ari bimwe mu dushya twafashije ubuyobozi kwesa imihigo yo gukura abana mu mirire mibi n’igwingira.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice ari kumwe na Mayor Nzabonimpa Emmanuel biyemeje gukangurira ababyeyi gutanga ifu y’igikoma cy’abana
Abana bitabwaho muri iri rerero bagera kuri 20
Abakora mu nzego z’ibanze bamubwiye ko bagiye kwigisha ababyeyi b’abana

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *