Gicumbi: Guverineri Mugabowagahunde yasabye abari muri Koperative 43 kubyaza umusaruro amahugurwa bahawe n’ umushinga Green Gicumbi
Abaturage bagera kuri 788 bibumbiye muri koperative 43 binyujijwe mu mushinga Green Gicumbi bashimangira ko biteguye kubyaza umusaruro imishinga itandukanye bigishijwe, dore ko ubusanzwe uyu mushinga wa Green Gicumbi wibanda cyane ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Bavuga ko amahugurwa bahawe n’uyu mushinga azabafasha kurushaho kwicungira imitungo ya koperative bibumbiyemo , gukora igenamigambi ryazo no gutegura neza ibikorwa by’ abanyamuryango kandi ko bizabafasha kurushaho kwiteza imbere .
Guverineri Mugabowagahunde yabigarutseho kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025 mu gikorwa cyo gutanga ibyemezo by’amahugurwa ku micungire y’ amakoperative.
Abatuye mu mirenge icyenda ikorerwamo n’ uyu mushinga bavuga ko bamaze kumenya neza kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ ikirere biturutse kuri uyu mushinga, gusa kuri ubu ndetse bamaze amezi umunani bigishwa kwibumbira mu makoperaive no gukora imirimo izabafasha kwizamura mu bukungu.
Umwe mu bagenerwabikorwa b’ umushinga waganiye n’ Umunyamakuru wa Green Africa yagarutse ku buhamya bushimangira bimwe mu bikorwa bagejejweho nyuma y’ uko mbere barangwaga no kwirirwa mu kazi ko gutunda ibiyobyabwenge nka Kanyanga no kwinjiza magendu kandi bitemewe n’ amategeko.
Ati’:” Mbere buri wese yari nyamwigendaho tujya guca inshuro, ariko baraduhuguye ndetse banadufasha kwibumbira muri koperative tugiye kwikura mu bucyene, nta mwana uzongera gusiba ishuri, batwigishije guhinga icyayi ku musozi kandi tubona ko hazavamo umusaruro ushimishije “.
Ati:” Njye ntabwo narinzi gukora raporo y’I ibikorwa bya koperative yacu ariko barabiduhuguriye ku buryo tukabikorera ku gihe tudacyerewe Kandi bigakorwa neza, turizigama neza ndetse twanamenye no kugana ibigo by’imari, uyu munsi duhagaze neza ndetse kuri banki koperative yacu twabikijeho arenga Miliyoni enye, dufite ikizere ko nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye ntiduteze gusubira inyuma, ahubwo tugamije kurushaho kwiteza imbere “.
Guverineri Mugabowagahunde Maurice yashimye uruhare rw’umushinga Green Gicumbi mu guteza imbere abaturage, anabasaba kurushaho gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe kuko bizabafasha kwiteza imbere.
Ati’:” Turashima abaturage bagera ku 788 bibumbiye mu makoperaive 43 bamaze guhabwa amahugurwa, umushinga Green Gicumbi uzasoza umwaka utaha ariko ntibivuga ko ibyo mwigishijwe mutazabibyaza kubyaza umusaruro,ibikorwa mwagejejweho mugomba no kubibungabunga, ntitwakagombye gusubira inyuma rero mu gihe umushinga uzaba uhagaze ahubwo tubikoreshe neza bizadufasha kurushaho kwiteza imbere “.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko umusaruro wa Green Gicumbi ugaragara mu buryo bufatika ndetse ko byateje imbere cyane cyane imirenge yegereye umupaka wa Gatuna.
Ati:” Iyo Abaturage bakorera mu makoperaive bibafasha kugera ku musaruro, bamwe bagahabwa akazi, byadufashije gutuma abaturage badakomeza kujya hakurya y’ umupaka ndetse no mugihe hari hagifunzwe (umupaka wa Gatuna ntabwo batekerezaga kujyayo kuko hari imirimo myinshi ifasha abaturiye umupaka kwiteza imbere:”
Yongeraho ko ubusanzwe Umushinga Green Gicumbi wibandaga ku bikorwa byo gusazura amashyamba , uko bafata amazi aturutse ku musozi no gukora amaterasi y’ indinganire kandi nabyo biri mu byafashije cyane guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gufata ubutaka neza kandi bakabubyaza umusaruro”.
Meya Nzabonimpa yongeraho ko uyu mushinga wanubatse imidugugu y’ ikitegerezo bigafasha kuva mu manegeka.
Ntawizeruwe Jean Marie Vianney avuga ko yafashijwe guteza imbere ubworozi bw’inzuki nk’ umuvumvu wabikoraga mu buryo butari ubw’umwuga, ariko kuri ubu yiteje imbere abana be bariga neza nta n’ikibazo .
Ati:” Mbere nakoraga ubuvumvu mu mutiba w’ inzuki ngakuramo ibiro hagati ya bitanu n’ibiro icumi, ariko nyuma yo guhugurwa kuri ubu mbona hagati y’ibiro 20 na 40.
Umuyobozi w’ umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko kubaka ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire nabyo bisaba kubanza kubaka ubushobozi bw’abaturage ngo barusheho kubibungabunga, bigakorwa harimo nko kubigisha kwizigamira no kubafasha imirimo ibateza imbere.
Ati:”Tubafasha kwigishwa kujya mu makoperative no kwizigamira, iyo bafite ku mafaranga banamenya uko bakora amaterasi y’indinganire no gufata amazi yamanukaga imusozi akangiza ibikorwaremezo byabo”.
Ati:” Twabafashije kurwanya imirire mibi no gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, twizeye neza ko amahugurwa twabahaye bazarushaho kuyabyaza umusaruro bakiteza imbere kuko bigishijwe gukora imishinga, ariko icyingenzi gikomeye twanibandagaho cyari ukubigisha guhangana n’imihindagurikire y’ ibihe kandi nabyo hari ibyo twagezeho”.
Umushinga Green Gicumbi umaze imyaka itanu ukorera mu mirenge icyenda y’ aka karere, ukaba wibanda cyane ku gusazurira abaturage amashyamba, kubigisha gukora amaterasi y’indinganire, gufata amazi aturutse ku musozi, no kwibanda cyane ku bikorwa biteza imbere abaturage binyujijwe mu makoperative atandukanye.