Gicumbi: Basobanuriwe imikorere y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri batahana ingamba nshya
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,Gazi na Peterori mu Rwanda (RMB) n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenza cyaha (RIB) bakoreye ubukangurambaga mu karere ka Gicumbi bugamije kwigisha no gusobanurira abaturage ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, mu murenge wa Kageyo, aho abaturage bitabiriye ku bwinshi, basobanuriwe amahame n’amategeko y’imikorere yabyo, haba ku ukeneye gukora ubucukuzi,gucuruza amabuye kugeza ku ufite amabuye mu isambu ye.
Aba baturage bagaragarijwe ingaruka z’ubucukuzi butemewe bwa forode,bwiganjemo kwangiza ibidukikije n’ubuhinzi biteza ingaruka z’imyuzure n’isenyuka ry’ibikorwaremezo,imfu n’uburwayi budakira ku babikora, kwangiza umutungo kamere wa Lera byose biganisha ku gihombo cy’igihe kirekire mu gihe ubikora afashwe,hakurikijwe icyo amategeko ateganya.

Abenshi mu bitabiriye ibi biganiro, bagaragaje ko hari ibyo bakoraga ariko batazi ko bihanywa n’amategeko ndetse baniyemeza gufata ingamba zinoze ndetse bakanatanga amakuru ku babikora kuko basanze-kubahishira birangira ingaruka aribo zigarukaho.
Mukagasasira Mediatrice yagize ati:”Twabonaga abantu bacukura imicanga tukumva ko ntacyo bitwaye kubera ko ari ayabo,hari n’uwabaga yabonye amabuye y’agaciro mu murima we tukumva ko Imana yamwihereye ariko mbere na mbere twasobanuriwe ko umutungo uri munsi y’ubutaka bwacu ari uwa leta, ikindi twasanze ubucukuzi butemewe bwangizs ibidukikije,ubuzima bw’abaturage n’ibin, akaba ariyo mpamvu ubu dufashe ingamba zo kubirwanya twivuye inyuma.”
Ni mu gihe Mukeshimana Anne Marie avuga ko yatunguwe n’ibihano bikakaye ku bakora ibyo bikorwa mu buryo butemewe, agaragaza ko abantu bakwiye kubyirinda kuko bishobora kubasiga iheruheru.
Ati:” Nsanze gukora ubucukuzi butewe ari nko kwiyahura,hari za ngaruka z’ubuzima bwite bw’abantu ku giti cyabo Kandi ziherekejwe no gufungwa imyaka runaka, gucibwa akayabo k’amafaranga ,gusubiranya no kuriha ibyangiritse byose ugasanga ubikora ntaho yerekeza, twasobanuriwe abenshi twasanze hari ibyo tutari tuzi ariko nanone ibyo twamenye tugomba kubyirinda no kubikumira n’ukomeje kubikora akaba ari uwigiza nkaba.”
Umuyobozi w’ishani rishinzwe ubugenzuzi mu ikigo Rwanda Mining Board gishinzwe za mine,Gazi na peteroli Bagirijabo Jean D’Amour yagaragaje uruhare rw’ubu bukangurambaga barigukora mu turere dutandukanye tw’igihugu ku bufatanye na RIB.
Ati:”Turi muri ubu bukangurambaga cyane cyane twivanda aho bigaragaza ko hakorwa ubucukuzi butubahirije amategeko,kugira ngo dusobanurire abaturage icyo RMB ikora harimo no gutanga impushya Kandi tunabasobanurira ingaruka bashobora kugira igihe babikoze bitemewe n’amategeko kugira ngo babyirinde.”

Yanagarutse kuri ba rwiyemezsmirimo bafite impushya ariko badasubira inyuma ngo basibe ahangiritse, ati:”Abatabisiba baba bakoze amakosa,bazabihanirwa n’amategeko,duhora tubakangurira buri gihe ko bagomba kuhasiba mu gihe barangije kuhacukura kuko iyo batabikoze byangiza cyane ibidukikije harimo n’ingaruka z’ibiza rero amategeko hari icyo abiteganyaho.”
Ibi yabigarutseho mu gihe bigaragazwa ko hari ibirombe bitandukanye byatawe na ba rwiyemezamirimo bidasubirabyijwe, gutunganya ibi birombe bidasubiranyijwe bishobora gutwara leta arenga miliyari 26 z’amafaranfa y’u Rwanda kugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa remezo.
Umukozi wa RIB mu rwego rushinzwe gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude avuga ko urwego rw’Igihugu rw’ubugenza cyaha ruri muri ubu bukangurambaga mu rwego rwo gukumira ibyaha ahanini hibandwa gukumira ibirebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri bitubahirije amategeko .
Ati:”Ibi ni bikorwa duhurirano n’abaturage byo gukumira ibyaha kuko kubikumira nyinshi gano za buri wese kuko abaturage ni nabo ibyo bikunda kugiraho ingaruka cyane, turi hano mu murenge wa Kageyo kugira ngo tuganire n’abaturage tunagaragaza icyo amategeko ateganya kuri ubwo bucukuzi butemewe n’amategeko,tubibutsa ko kubikora bisaba kwaka uruhushya rutangwa na RMB ariko nazo zitangwa mu buryo butandukanye duhereye kuwabonye amabuye(ikirombe) mu isambu ye,umucuruzi n’ukora ubucukuzi byose bigendana n’ishingano basabwa kubahiriza guhera ku bakozi kugeza ku mahame yo kubungabunga ibidukikije.”
Iki ni gikorwa cyajyanye no guha serivise z’ibanze abaturage bafite ibibazo bitandukanye biciye muri Isange service center Mobile Clinic kuko hari usobanukirwa amategeko n’ibyaha bitandukanye agasanga ibyo yakorewe ari ibyaha akaba yahabwa ubufasha atabanje kujya kure.
Abashaka kwinjira mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bagirwa inama yo kubanza kumenya amategeko
Mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje gufatwa nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, inzego zishinzwe imicungire y’uyu mutungo zirasaba abashoramari n’abaturage bose kugira uruhare rutekanye, rwubahiriza amategeko kandi rufite uruhare mu kurengera ibidukikije.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) ruvuga ko mbere yo gutangira ibikorwa bijyanye no gucukura, gushakashaka cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro, umuntu ku giti cye cyangwa sosiyete agomba kuba afite uruhushya rutangwa ku buryo bwemewe n’amategeko. Ababyirengagiza bahura n’ingaruka zirimo ihazabu, gukurwaho uruhushya cyangwa gukurikiranwa mu nkiko.
“Iyo umuntu yihariye amabuye y’agaciro cyangwa akayacukura mu buryo butemewe, aba yangiza umutungo rusange w’igihugu. Ntabwo ari ukwica amategeko gusa, ahubwo ni no guhungabanya gahunda y’iterambere rirambye,” nk’uko byatangajwe na RMB.
Iri tegeko rigena kandi inshingano ziremereye ku bahabwa uburenganzira bwo gucukura, zirimo nko gusubiranya ahacukuwe, kurinda ibidukikije, kwishyura imisoro no gutanga raporo ku bikorwa byabo. Kuba hari bamwe batubahiriza izi nshingano, byakomeje kugaragazwa nk’imwe mu mbogamizi zituma ubucukuzi budatanga inyungu zirambye.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibikorwa by’ubucukuzi butemewe bigira uruhare mu kwangiza ubutaka, kwanduza amazi, no guteza impanuka ku buzima bw’abaturage, cyane cyane aho bikorwa mu buryo bwa gakondo.
Ni muri urwo rwego Leta ikangurira abaturage gutanga amakuru ku bikorwa bikekwa kuba binyuranyije n’amategeko, kugira ngo hongerwe imbaraga mu kubirwanya no gucunga neza umutungo kamere w’igihugu.
