AmakuruPolitiki

Gicumbi : Basabwe kwamagana abagifite ingengabitekerezo, no kwegera urubyiruko bakarusobanurira amateka y’ukuri

Mu kwezi kwahariwe ubukangurambaga bw’ubumwe n’ubudaheranwa, muri Gicumbi abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye amadini n’amatorero biyemeje kurushaho kwigisha ubumwe kuruta uko hari abagifite ingengabitekerezo yo kubiba amacakubiri.

Mu butumwa bagejejweho na Ndamage Paul Jules yagarutse ku mateka ashariye yaranzwe n’ibihe by’ubukoroni, aho bigishwaga ibice bakomokamo kurusha uko bari kwigishwa ndi umunyarwanda bigateza imvururu na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko abakoroni bageze mu Rwanda ariko bagamije kwigisha amacakubiri bigateza umwiryane hagati y’abaturage kandi bari barahoze bakundana, ndetse amateka agasobanura ko basangiraga akabisi n’agahiye.

Mu kiganiro yabagejejeho yagize Ati : ” Kuva mu mwaka wa 1987 nibwo hatangiye kugarurwa ubumwe bw’abanya Rwanda mu gihe umuryango wa RPF warwanaga ishyaka ryo kwamagana ubwicanyi bwakorwaga mu gihe havugwaga ko hatangijwe ubwigenge mu myaka ya 1962 ariko ubwo bwigenge bugakorwa mu buryo bucagase “.

Yongeyeho ko byari urugamba rukomeye guhuza abantu baturukaga mu bihugu bitandukanye, guhuza abishe n’abiciwe hagamijwe gusana imitima y’abanya Rwanda.

Kwomorana ibikomere, kurwanya ingengabitekerezo, no kwimakaza ubumwe byagarutsweho nk’imwe mu pfundo ryigisha ubumwe bw’abanya Rwanda, kurusha uko hari abagifite ingengabitekerezo yo kwimakaza amacakubiri gusa hakaba hagikenewe gusigasira ibyagezweho kandi bigakorwa habayeho gushyira hamwe no kwamagana abashaka kubacamo ibice.

Muri ibi biganiro bagarutse ku ngamba zafatwa hagamije kurwanya ingengabitekerezo, bakaganiriza Urubyiruko ibyiza byo kubaka ubumwe, ariko kandi bakongera imbaraga mu kwamagana abacisha ubutumwa bw’ingengabitekerezo hifashishijwe imbugankoranyambaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo Gahano Rubera Jean Marie Vianney, avuga ko hagikenewe ubufatanye n’ubukangurambaga kuko bikigaragara ko ingengabitekerezo ihari n’ubwo itari mu mirenge yose.

Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri Angelina Muganza yagarutse ku ruhare rw’amashuri haba ayisumbuye na Kaminuza ko bagomba kwegera urubyiruko bakarwigisha ibyiza byo gukorera hamwe no kubaka igihugu cyababyaye.

Hari amakuru agaragaza ko hari bamwe mu baturage batitabira gahunda za Leta bitewe n’imyumvire bafite, gusa hakaba hagikenewe kongerwa ubukangurambaga by’umwihariko hakigishwa ababyeyi b’abana kuko nabo bagaragazwa nkaho aribo babyigisha ababakomokaho.

Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Gicumbi Ntagungira Alex, Mayor Nzabonimpa Emmanuel na Angelina Muganza uri Intwararumuri hamwe n’abafatanyabikorwa, inzego z’umutekano
Angelina Muganza ubarizwa muri unity club Intwararumuri yasabye abayobozi b’ibanze kubaka ubumwe bw’abanya Rwanda
Abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Gicumbi bitabiriye ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa
Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *