AmakuruUbukerarugendo

Gicumbi: Barasaba ko ahatabarijwe abami n’abagabekazi hashyirwa mu hasurwa naba mukerarugendo

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko mu murenge wa Rutare ahari amateka yo ku kubika imigogo y’abami n’ abagabekazi bagera ku icumi, barasaba ko aho batabarijwe hategurwa neza hakaba ahantu ndangamateka ku buryo hajya hanasurwa na ba Mukerarugendo.

Greenafrica.rw ubwo yasuraga ahantu hatabarijwe Umwami Kigeri wa 4 Rwabugiri, yanamenye amwe mu mateka y’abandi bami batabarijwe muri uyu murenge, gusa abahaturiye bagasaba ko hakorwa neza hagashyirwaho isuku ndetse n’imihanda igerayo igakorwa neza, kuko habitse amateka akomeye y’ u Rwanda.

Rwandekwe Innocent agira Ati:” Hano hari umugogo w’ Umwami Kigeri wa 4 Rwabugiri. ni umuntu uzwi cyane mu mateka, hari abanyeshuri bajya batemberezwa hano bakabasobanurira uko byagendaga n’ impamvu bakurwaga ahandi bakaza gutabarizwa muri Rutare, ubwo n’abandi bahasura mu buryo bw’ubukerarugendo gusa hakenewe gukorerwa isuku hagakurikiranwa neza”.

Nyiraneza we Ati” Hagakwiye kuba hari abakozi bahakurikirana umunsi ku munsi kuko hari amateka akomeye, kandi haramutse hateguwe neza natwe byaduha akazi, ariko n’ abaza kuhasura bajya baduteza imbere”.

Umwe mu bakuze akaba n’ umwarimu w’amateka mu murenge wa Rutare, yavuze ko mu murenge wa Rutare hari hateganijwe kuzatabarizwa abami bo ku izina rya Mutara na ba Kigeri ndetse hagatabarizwa nabo ku izina rya Cyirima.

Ariko abitwaga ba cyirima ntibigeze bahatabarizwa ku mpamvu zitabashije kumenyekana.

Avuga ko mu murenge wa Rutare kuri ubu hatabarijwe abami n’ Abagabekazi harimo abami bitwaga Kigeri Mukobanya, Kigeri Rwabugiri, Kigeri Nyamuheshera na Kigeri Ndabarasa.

Muri uyu murenge kandi hanatabarijwe Abagabekazi batandukanye, aribo Umugabekazi Nyirakigeri wa mbere Nyanguge (1), Nyirakigeri Rwesero, Nyiramibambwe Nyiratamba, na Nyirayuhi wa 5 Kanjogera .

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ukora mu ishami ry’imiyoborere Munyezamu Joseph, asobanura ko gahunda yo kubungabunga amateka y’imisezero y’abami ikurikiranwa neza, gusa niba hari abifuza ko hashyirwa mu hantu h’ ubukerarugendo ari ibintu bikorerwa ubuvugizi inzego zibishinzwe zikabikurikirana.

Ati’:” Hano hari imisezero y’abami batandukanye ni amateka tugomba kubungabunga, gusa niba hari abifuza ko hakorwa ku buryo hajya hasurwa n’ Abakerarugendo tubikorera ubuvugizi hanyuma inzego zibishinzwe zikabikurikirana”.

Mu murenge wa Rutare hari bimwe mu bice bivugwaho kubika amateka y’imisezero y’abami, nko munsi y’umuhanda wahari imisezero wa Kigeri wa Kane hari Umugabekazi Kanjogera, ahari Kiriziya ya Rutare, hafi y’ibiro by’ Umurenge wa Rutare, n’ahitwa Nyanshenge .

Bamwe mu banyeshuri baza kuhigishirizwa amateka y’u Rwanda
Umwami Kigeri wa Kane yatabarijwe hano
Ifoto y’ahari umusezero w’Umwami Kigeri wa Kane Rwabugiri

Greenafrica.rw

2 thoughts on “Gicumbi: Barasaba ko ahatabarijwe abami n’abagabekazi hashyirwa mu hasurwa naba mukerarugendo

  • Very nice Mr Kwizera ,you already have become a professional journalist keep it up and continue stepping forward

    Reply
    • Kwizera Juvenalis

      Thank you brother, keep reading Greenafrica.rw

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *