Gicumbi: Amarushanwa ya nyuma ya UKC yagaragayemo umubyeyi w’ imyaka 55
Amarushanwa Umurenge Kagame Cup yasorejwe mu mikino itandukanye yari yitabiriwe n’ abantu benshi kandi ingeri zose dore ko harimo n’abakuze kugera ku bafite imyaka 55.
Aya marushanwa yasojwe kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025 mu mikino yari isigaye harimo Gusiganwa ku magare, abirukanka n’ amaguru, gusimbuka urukiramende no kurushanwa gukina igisoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye urubyiruko n’ abandi bitabiriye amarushanwa kurushaho kwitabira imyitozo ngororamubiri kuko usibye guhatanira ibihembo, harimo no gufasha umubiri guhumeka neza bigafasha buri wese kuzagira amasaziro meza.
Agira :” Ni byiza kubona mwitabiriye amarushanwa asoza imikino y’ Umurenge Kagame Cup muri benshi, mujye mukora sport kuko ituma mugira ubuzima bwiza, nta muntu ukora imyitozo ngororamubiri ngo abure kugira amasaziro meza. kandi twishimira ko aya marushanwa yitabiriwe n’abari mu myaka itandukanye, gusa mukomerezaho bizabafasha kuzamura impano zanyu, kandi natwe twiteguye kubafasha.
Bamwe mu bitabiriye amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup bavuga ko hanatangwagamo ubutumwa butandukanye nko kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda amakimbirane, kutiyandarika , gufatanya kugarura abana bataye amashuri no kwirinda kwishora mu busambanyi, kuko bituma babyara inda za hato na hato bikabangiriza iterambere.
Umwe mu bakurikiranaga imikino itandukanye y’ amarushanwa Umurenge Kagame Cup Harerimana Eric avuga ko mu mirenge 21 ya Gicumbi, hagiye habonekamo impano zitandukanye ku buryo bamwe nibakomeza imyitozo bashobora gushyigikirwa bikabafasha kwiteza imbere.
Agira Ati:” amarushanwa yagenze neza mu mikino itandukanye, abayobozi bashimye imitegurire y’amarushanwa guhera muri football n’indi mikino, basaba amakipe azaserukira Akarere n’abandi bakinnyi ubwabo gukaza imyitozo no ku Ntara bagatwara ibikombe n’imidari ndetse no ku rwego rw’ igihugu. bashimiye Umukuru w’igihugu wazanye aya marushanwa kuko ari umusingi mu miyoborere myiza binyuze muri Sport, gukina, guhiganwa no kugeza ku baturage gahunda za Leta.
Umwe mu bitabiriye amarushanwa yatangarije Green Africa ko usibye kuba bibafasha gukora sport abatsinze banishimira ko batahanye ibihembo bitandukanye haba ku bahungu birukankaga Ibirometero bigera ku bihumbi 3000, ndetse n’ abakobwa bari mu yindi mikino itandukanye banatahanye ibihembo bibafasha kwicyenura ngo biteze imbere.


