Utuntu n'utundi

Gicumbi: Amakipe yari ahagarariye Akarere muri UKC, yombi yatashye yimyiza imoso

Amarushanwa y”Umurenge Kagame Cup yari ageze ku rwego rwo guhuza Uturere, aho yari ahagarariwe n’imirenge yatsinze iyindi kiciro  cy’ abahungu n’abakobwa .

Iyi imikino yabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2026,  yahuje Akarere ka Gicumbi n’amakipe yaje ahagarariye Akarere ka Rulindo, gusa nubwo iyi mikino yabereye mu Karere ka Gicumbi ntibyatumye abaturage b’aka Karere batibaza impamvu nta nsinzi n’imwe batahanye.

Ku kibuga giherereye mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Gicumbi  niho  habereye imikino yombi aho Umurenge wa Mbogo mu bakobwa ba Rulindo batsinze Umurenge wa Giti gusa birangira ikipe ya Mbogo itsinze  1-0, ubwo byatumye abakobwa bari bahagarariye Akarere ka Gicumbi basigara nta nkuru y’insinzi bafite.

Ikipe y’Umurenge wa Base mu bahungu nayo  ntiyazuyaje kuko yaje ihagarariye Rulindo, nyuma y’uko abakobwa ba Rulindo bari batahanye amanota, gusa ku mukino warimo ishyaka ryinshi  mu bahungu, nabo bahatanye karahava birangira Base itsinze Umurenge wa Nyamiyaga wari uhagarariye Gicumbi, birangira ikipe zombi Base itsinze Nyamiyaga 2-1.

Ni Amarushanwa ahuza abaturage ariko kandi akarangwamo ibyishimo byinshi kuko buri Murenge uba ufite abafana bawo , ari nako haba hari gutangirwamo ubukangurambaga butandukanye ngo bafashe abaturage kumva ibyiza byo kujya mu iterambere no kuzirikana imiyoborere myiza iba igamije gushyira umuturage ku isonga.

Aya marushanwa aba yitabiriwe ku rwego rwo hejuru kandi bitavuze ko arebwa n’urubyiruko gusa, ahubwo n’ibyiciro by’abakuze baba baje gushyigikira impano z’ abana babo, ariko kandi n’abayobozi bahagarariye Uturere twa Gicumbi na Rulindo bari bitabiriye kureba uko imirenge ihagarariye Uturere bayoboye yari gukina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage kurushaho kumva inama bagirwa n’abayobozi b’uturere twabo, ndetse bakajya bitabira imikino bafite ishyaka ryo gushyigikira imirenge yabo ariko bakabikorana urukundo, ubunyangamugayo, n’indangagaciro ziranga abanya Rwanda.

Yagize Ati:” Dushimire amarushanwa y’imiyoborere myiza twashyiriweho n’umukuru w’igihugu, tujye dufana mw’ituze kandi dufatanye kureba aho bitagenda neza, tugarure abana bataye ishuri, tugire isuku ndetse tunamenye gutegura indyo yuzuye ku bana bacu”.

Umwe mu bafana baganirije Green Africa,  yavuze ko ikipe y’Umurenge wa Base yahawe penaliti mu minota itanu y’igice cya mbere,  bikaba byatumye Umurenge wa Nyamiyaga ukinira ku gitutu ariko birangira n’ubundi zose zitaha zimyiza imoso.

Amarushanwa y’iyi mikino azakomereza mu gushaka insinzi ku makipe yitwaye neza ku mukino w’ejo, ubwo Akarere ka Rulindo niko katahanye amahirwe yo gukomeza,  ari nako abitabiriye kureba umukino babasabye kuzitwara neza mu makipe azaba ahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Ikipe y’Umurenge wa Nyamiyaga muri Gicumbi yatsinzwe 2-1
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yaje gushyigikira amakipe ye, ariko abasaba kongera imyitozo
Abakobwa b’Umurenge wa Mbogo batahanye insinzi y’igitego 1- 0 barishima karahava
Abasimbura ku ikipe ya Nyamiyaga barebaga uko bagenzi babo bitwara mu kibuga
Mu kibuga haba harimo ishyaka rikomeye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga muri Gicumbi Kayigamba ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari JMV barebaga uko ikipe zabo zikomeje gutsindwa

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *