Gicumbi : Akamwenyu ni kose nyuma y’uko hatashywe ivuriro rizafasha abatuye mu mujyi rwagati.
Abatuye mu mirenge ikikije umujyi wa Gicumbi by’umwihariko abo mu murenge wa Byumba mu Kagari ka Gisuna , bashimangira ko kubona ivuriro rikorera mu mujyi rwagati byari bicyenewe kuko hari igihe usanga habaye impanuka bikagorana kujya kwivuriza kure y’umujyi, cyangwa kwivuza izindi ndwara .
Babigarutseho Kuri uyu wa07/ Kanama /2025, ubwo hatahagwa ivuriro ryitwa “Trust Healthcare Clinic” ry’abikorera rizajya rifasha abafite ubwishingizi butandukanye, ndetse n’abiyishyurira ku giti cyabo.
Usibye abaturage bavuga ko byabaye igisubizo, no ku buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko gushora imari muri Serivisi z’ubuzima biba bikenewe cyane , ndetse wagira akarusho ko kwakira neza abarwayi bikarushaho kukubyarira inyungu bikaguteza imbere mu ishoramari .
Ubuyobozi bwiri vuriro buvuga ko ikigamijwe ari ukorohereza abarwayi bakunze kugana iri vuriro, ndetse ko bari basanzwe bakorana, gusa bakaba begereye mu mujyi rwagati hagamijwe kuborohereza gukora ingendo.
Umwe mu bakora ubucuruzi mu mujyi wa Byumba Ahimana Fabien avuga ko kwegerezwa ivuriro rigezweho hafi yabo bizaborohereza kudatakaza umwanya wo kujya kwivuza, kuko mu gihe bikanze indwara runaka bazajya bahita bisuzumisha indwara, kuruta uko bahitiraga mu maduka acuruza imiti, kandi batari bamenya niba bafite uburwayi usibye kwita ku bimenyetso gusa.
Virginie umwe mu bivurije muri iri vuriro Agira Ati :” Ubushize nagiye kwikuza amenyo muri Trust Healthcare Clinic bampa landez vous kandi banyakira neza, ndetse natashye nishimiye serivisi zabo, ibiciro ntibihenze, ni byiza kwegerezwa iri vuriro nubwo ari iryigenga ryita kuri buri murwayi” .
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney Yagize Ati :”Twishimiye iki gikorwa gifasha muri zerivisi z’ubuzima, riradufasha mu mihigo, kandi bigaragara ko batanga serivisi zose z’ibitaro, kandi bizagira uruhare mu kwihutisha gahunda y’icyerecyezo “.
Ubuyobozi bw’iri vuriro buvuga ko ubusanzwe ryakira abarwayi bagera kuri 66 ku munsi, gusa bakaba bimukiye mu mujyi rwagati hagamijwe kurushaho gutanga Serivisi nziza no korohereza ababagana.
Umwe mu bayobozi b’ivuriro Trust Healthcare Clinic Musabende Marcelle agira Ati :”Dusanzwe dukorana n’abaturage begereye umujyi ariko kuba twaje mu mujyi rwagati bizadufasha kongera imikorere n’imitangire ya serivisi zinoze nk’uko twabyiyemeje”.
Ubusanzwe Akarere ka Gicumbi muri Serivisi z’ubuzima gafite ibigo nderabuzima 24 biri mu mirenge 21 igize aka Karere, hari ibitaro bikuru ndetse n’ibitaro bya Rutare biri ku rwego rusumbye urw’ibigo nderabuzima.


