Gicumbi: Aborozi b’ingurube bibukijwe ibintu bitanu by’ ingenzi bagomba kwitaho
Aborozi b’ ingurube baturutse mu bice bitandukanye by’ igihugu bakoze urugendoshuri mu karere ka Gicumbi , hagamije kwiyungura ubumenyi ngo barusheho korora mu buryo bw’ umwuga.
Ni uruzinduko bakoze kuri uyu wa 02 Mata 2025 hagamijwe kurushaho kwihugura no kuzamura iterambere ry’ abakora ubu bworozi, mu rwego rwo gushyigikirana hagati y’abari mu ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube.
Abitabiriye aya mahugurwa bibumbiye mu rugaga rw’abita ku bworozi bw’ amatungo ruzwi ku izina rya RAWO (Rwanda animal welfare organization working in Rwanda) bafatanije n’ abari mu rugaga rw’ aborozi b’ingurube, bakaba bariyemeje kuzamura ubumenyi no guteza imbere abakora ubworozi bw’ingurube.
Kuri ubu, mu Rwanda habarizwa ingurube z’ amoko arenga atanu, gusa atandukanyirizwa mu guteza imbere uburyo butandukanye bw’ abakora ubu bworozi, kuko harimo izitanga inyama n’ izitanga icyororo ku bwinshi, byose bigafasha mu kuzamura iterambere ry’abakora uyu mwuga.
Abitabiriye urugendo shuri baturutse mu turere icumi tw’ u Rwanda, bavuga ko kuri ubu ingurube iri mu matungo atanga amafaranga menshi kandi mu gihe Gito, zigatanga amavuta aryoha, zibyara ibyana byinshi , zororoka vuba, gusa bitandukanye n’abakora ubu bworozi mu buryo bwa Gakondo, kuko iyo bikorwa mu buryo butari ubw’umwuga ikuzanira umusaruro udashimishije .
Bavuga ko ingurube ari imwe mu matungo akura vuba cyane, bemeza ko biturutse ku buryo umworozi yayifashe ingurube igira amatsiko yo kumenya abayisura, igira isuku, ndetse ntiryana nk’uko abatazi imico yayo babicyeka.
Bimwe mu byo bahuguwe, n’uko ingurube ari itungo rigira imico myiza, gusa isabwa kubakirwa ikiraro gikomeye kiri kure yaho ingo z’abaturage zubatse byibura muri Metero 800, kandi cyikubakwa hitawe ku cyerecyekezo cy’umuyaga iburasirazuba n’ uburengerazuba.
Abahuguwe bavuga ko hari igihe umuntu yorora ariko ingurube yamara kubyara zose zigapfa bitewe no kutamenya kuzigaburira amazi, kandi hari abagifite imyumvire ivuga ko ingurube zitanywa amazi, ariko ntabwo ariko bimeze.
umwe mu bahugiye aborozi yagize ati:” Iyo ufashe ibyo kurya byazo ukabivanga n’amazi ibinywa neza kandi bikayifasha kudasesagura ibyo kurya bikozwe mu ifu, kuko iyo uyigaburiye ibiryo gusa ishobora guhumeka bigataruka ndetse bikaba byajya mu myanya y’ ubuhumecyero bwayo”.
Bigishijwe kumenya ibipimo byo kubaka aho ingurube zirira n’aho zinywera, uko bagomba kwita ku isuku yaho ingurube ziba.
Ikindi n’ukumenya uburyo bwo kuyigaburira ukita ku bitanga imbaraga, ibirinda umubiri n’ibindi bifasha mu mikurire y’aya matungo.
Shirimpumu Claude uhagarariye aborozi b’ingurube mu gihugu akaba ari nawe wasuwe n’ itsinda ry’aborozi baje kureba uburyo abikora kinyamwuga, mu kiganiro yagiranye na Green Africa avuga ku bintu by’ ingenzi byafasha umuntu ushaka kwinjira muri ubu bworozi.
Ati :” Iyo ushaka gukora ubu bworozi mu buryo burambye ubanza kubaka ikiraro kandi gikomeye, ukamenya kuzigaburira Ibikenewe birimo intungamubiri zihagije, ukita ku isuku yazo, ukirinda kuyibanguriza ku yandi matungo kuko biteza indwara, ukayitaho umunsi ku munsi, iyo ubikora ubyitayeho ingurube iguha umusaruro ushimishije yaba mu zitanga inyama cyangwa izitanga icyororo “.
Dr Masengesho Jean Claude umuganga w’ amatungo avuga ko uru ruzinduko rwari rugamije gusangira ubumenyi ku bakora uyu mwuga, no kwereka aborozi ubwoko bw’ingurube butandukanye butanga umusaruro ushimishije .
Ati:” Ikigamijwe ni ugusangira ubumenyi, aborozi bagomba kumenya ubwoko bw’icyororo cyiza, bakamenya uko ingurube bazirinda indwara zikunze kwibasira amatungo, kwita kubyo zigaburirwa haba ku ingano yabyo ndetse n’ ibyubaka umubiri, iyo babonye ubumenyi ku bandi bifasha kuvugurura ubworozi bigakorwa mu buryo bw’umwuga “.
Aborozi bitabiriye urugendo shuri baturutse mu turere icumi, harimo Uturere dutanu two mu ntara y’amajyaruguru, Akarere ka Rwamagana, Rubavu, Nyanza n’ ahandi , bakaba bahuguwe ku bufatanye n’ ikigo cy’ ubuhinzi n’ ubworozi RAB.
