Gicumbi: Aborozi b’Ingurube bahuguriwe uburyo bwo kuzigaburira zigatanga inyama iryoshye.
Aborozi baturutse mu turere dutandukanye bitabiriye amahugurwa agamije korora kinyamwuga, hagamijwe gukora ibitandukanye n’aborora mu buryo bwa gakondo bigatuma zimwe zibyibuha zifite ibinure byinshi, rimwe na rimwe ntizitange inyama ziryoshye bitewe no kuba bazigaburira nabi.
Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2025 ku bufatanye n’ubuyobozi bwa VAF ( Vision Agribusiness Farm), hagamijwe kuzamura ubushobozi bw’aborozi b’Ingurube ngo barusheho kwiteza imbere.
Mu turere dutandukanye hakunze kuvugwa aborozi babikora mu buryo bwa gakondo ntibamenye intungamubiri zigaburirwa ingurube, ingano y’ibiryo zigaburirwa bitewe n’amezi zifite, bigatuma ikura nabi cyangwa ugasanga hari n’abatuma ingurube zishobora kugwingira.
Muri aya mahugurwa yagenewe aborozi bashaka kubigira umwuga, basobanuriwe ingaruka zituruka ku kutamenya ingano y’ibiryo bigaburirwa aya matungo, kumenya uko wacunga umutungo uturuka ku bworozi bw’ingurube, banagaruka ku ntungamubiri zikenewe guhabwa aya matungo, no kumenya gutandukanya ibiryo byazo dore ko nazo zikenera ibitera imbaraga, ibirinda indwara, n’ibyubaka umubiri nk’ibindi biremwa byose.
Uhagarariye VAF Shirimpumu Claude, avuga ko aya mahugurwa agamije kuzamura umusaruro w’abakora ubu bworozi mu buryo bw’umwuga bakarushaho kubona umusaruro ukenewe ku isoko, bakiteza imbere. harimo no kuba bazasangiza ubumenyi ku bandi borozi batabashije kwitabira amahugurwa.
Ati:” Ikigamijwe ni ukurushaho guteza imbere abakora ubu bworozi, tugasangira ubumenyi no kurushaho kumenya uko wakongera icyororo ku bashaka korora nyinshi, ndetse n’abafite izitanga inyama bakarushaho kuzigaburira neza zigatanga inyama nziza, zikunzwe n’abajya kuzigurira aho zitegurirwa “.
Ingurube ni imwe mu matungo akenera kunywa amazi ariko kandi bikagendana no kumenya ingano zayo kuyiha, ingurube ikenerwa cyane ku ibagiro rya kijyambere ikabarirwa byibura ku biro ijana bitewe n’ibyuma by’ikiranabuhanga bikirereshwa bari kuyinjiza aho yogerezwa, aho bayikuriraho uruhu, nk’uko byasobanuriwe abitabiriye amahugurwa ya Vision Agribusiness, ikorera ubworozi bw’ingurube za kijyambere mu karere ka Gicumbi .



