AmakuruPolitiki

Gicumbi : Abitabiriye imurikabikorwa basabwe guteza imbere imiryango yabo

Inkuru ya Evance Ngirabatware 

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashima uruhare rw’amadini n’amatorero abafasha kumurikira abaturage ibyo bagezeho hagamijwe kurushaho guteza imbere akarere ka Gicumbi .

Mayor Nzabonimpa agira Ati :” Haba mu bikorwa dufatanya, gutanga amatungo magufi n’amaremare, gutera ingemwe z’ibiti by’ubwoko butandukanye, harimo no gusobanurira abaturage amahirwe bafite ndetse no kubegereza ibigo by’imari bibafasha kubona igishoro”.

Asaba Abaturage kurushaho kujyana abana mu bigo mbonezamikurire bibafasha kurwanya indwara zitandukanye harimo igwingira, ndetse n’abashoboraga kujya mu mirire mibi!.

Yasoje agaruka ku bikorwa bitandukanye bagezeho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, nko Kwigisha urubyiruko imyuga no kurwanya ubuzima butuma abaturage babaho nabi nko kurarana n’amatungo, avuga ko kuri ubu basabwa abaturage kurushaho kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ejo heza n’ibindi bibafasha kwitegura imibereho myiza bageze mu zabukuru.

Yasabye Abaturage kwimakaza isuku, ndetse no kwitabira ibikorwa bizabanira umuhanda wa kaburimbo ariko abari guhabwa ingurane zizabafashe kwiteza imbere no gutura heza hatagomba gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abafatanyabikorwa kudatezuka mu nshingano ariko bugakangurira abikorera kurushaho kwita ku miryango ntibarangwe n’amakimbirane, ahubwo bakarushaho gutanga imisoro ibafasha kubona ibikorwa remezo n’ibindi.

Umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Byumba uhagarariye abafatanyabikorwa b’ Akarere ka Gicumbi Padiri Augustin Nzabonimana, asaba imiryango kurushaho kwita ku mibereho y’abana, haba mu kurwanya igwingira no gushishikariza abaturage gutegura indyo yuzuye hagamijwe kurwanya imirire mibi no gutegura ejo heza hazaza .

Nkerabigwi Anaclet witabiriye imurikabikorwa ashima uburyo abaturage bishatsemo ibisubizo bagahanga imirimo ibafasha kurushaho kwiteza imbere
Ati :” twabonye Urubyiruko rukora inkweto kandi rukabona amafaranga babikesheje kwishyira hamwe, twabonye a v abakora ubuhinzi n’ubworozi biteje imbere, n’ibindi bikorwa bidusaba gufungura ubwonko, ahasigaye n’abafatanyabikorwa abandi twabineraho amasomo tugakura amaboko mu mifuka tukiteza imbere “.

Akarere ka Gicumbi kabaye aka kane mu kuzamura imibereho y’abaturage mu myaka irindwi ishize nyuma y’Uturere dutatu tubarizwa mu mujyi wa Kigali.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *