Gicumbi: Ab’i Rutare barishimira ko basoje umwaka wa 2025 bakoze umuhanda wari warabazengereje
Impamvu ituma bagaruka kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa , bavuga ko byabasabye ubwitange bukomeye, guhuza imbaraga, gukorera hamwe no kubaka Urwanda bifuza . bagamije kurushaho kunoza imihahirane n’indi Mirenge begeranye ikaba imwe mu mpamvu ikomeye ituma bishimira ibyagezweho muri 2025.
ikindi kandi bagarukaho, n’uko uyu muhanda bakoze wabangamiraga cyane abacuruzi, n’Abacunda b’ amata bayajyana ku makusanyirizo ari mu Mirenge ya Mutete na Rutare, bikagorana haba ku bayatwara kuri Moto cyangwa ku magare bavuga ko byari ihurizo rikomeye cyane, ndetse byagera ku binyabiziga binini bishaka kuhanyura ugasanga urugendo rusubitswe abantu bakiri mu nzira .
Nkerabigwi Anaclet utuye muri uyu Murenge wa Rutare, avuga ko mu bihe byo gusoza umwaka habaho gushima ibyiza byagezweho nk’ibikorwa by’indashyikirwa, ariko kandi hakabaho no kwiminjiramo agafu mu gihe babona hari aho batsikamiwe ntibabashe kwesa imihigo bahize muri uwo mwaka, gusa rimwe na rimwe ugasanga hari aho bamwe baba barahuye n’imbogamizi zitabaturutseho, ariko kandi hakabaho n’abandi bategereza ubufasha mu gihe baba bafite imbaraga n’ubushobozi bwo kubyikorera.
Agira Ati: Twebwe twashyize hamwe igitekerezo cyo gukora umuhanda wari warangiritse cyane, wari waratuzengereje, gusa twiyemeje kuwikorera n’amaboko yacu kuko twabonaga gutegereza inkunga ziturutse ahandi bishobora gutinda ubucuruzi bwacu bugakomeza guhomba, ariko twabiganirije ku Murenge bashimangira ko umuganda rusange wari kuba mu mpera z’Ukwezi kw’Ukuboza 2025 ariho uzakorerwa, kugira ngo twongererwe imbaraga dufatanye n’abaturage bo mu tundi tugari twegeranye ariko bidasabye kwaka imashini zikora imihanda no kwaka ingengoyimari ihambaye.
Ati:” Twaritanze bamwe bazana amasuka abandi amapiki dukora nk’abikorera, ndetse n’abadafite imbaraga baje bitwaje ingoma n’imirishyo baraducurangira mu rwego rwo gutanga Morari turahakora haratungana”.
Yongera Ati :” Kandi twanashimishijwe n’uko iki gikorwa cy’indashyikirwa twagikoze twifatanije n’itsinda ry’Abadepite bari basuye Umurenge wa Rutare bahagarariwe na Hon Depite Bitubguramye Diogene,twafatanije nabo, bakunze ubwitange bwacu, ugushyira hamwe no kwishakamo ibisubizo”.
Uyu Muganda Rusange bishimira wakozwe ku itariki 29 Ugushyingo 2025, usize ukuye mu bwigunge abatuye ahitwa Rugarama- Nyakabingo werekeza ahitwa ku Idigiri,ukagera muri Kaburimbo ibahuza n’Umurenge wa Mutete ujya Kigali na Gicumbi, ufite agaciro k’asaga Miliyoni 8, gusa aya mafaranga akaba yarasigasiwe n’amaboko y’abaturage bumvishe ubukangurambaga nabo bakishakamo ibisubizo.
Nyiranizeyimana utuye mu Murenge wa Rutare Akagari ka kigabiro mu mudugudu wa Nyakabingo, ari naho hakorewe uyu muganda, avuga ko kubera imvura yari yarahangirije bikomeye cyane, byagoranaga kubona abantu bahanyuza ibinyabiziga byikoreye imizigo, ndetse ko rimwe na rimwe wasangaga hari abatabaza ngo baze kubafasha kubihakura kuko byabaga byaheze mu bunyereri bwaho bitewe n’ibinogo byacukuwe n’amazi y’imvura ikunda kuhagwa mu gihe cy’itumba.
Ati:” Turishimira ko twakoze umuhanda Muremure kandi dukoresheje umuganda w’amaboko yacu, ariko se wowe wakoze iki? ibi yabivugaga mu rwego rwo kuganiriza bagenzi be twari kumwe mu kiganiro, yibaza uburyo mu bihe byo gusoza umwaka hari bamwe bagomba kujya bazirikana ibikorwa bagezeho, ngo bibe byabafasha kwihutisha iterambere mu bihe bizaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare Bayingana Theogene wiifatanije n’abaturage muri uyu Muganda, asaba abaturage kurushaho gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo, ndetse ko aho babonye ibirenze ubushobozi bwabo bakwegera inzego z’ibanze bagafatanya gushaka ibisubizo.
Hon. Depite Bitunguramye Diogene yashimiye ubwitange bukomeye buranga abaturage b’Umurenge wa Rutare, abizeza kubakorera ubuvuguzi ku bibazo by’ingutu bizajya bigaragara mu tugari batuyemo, kuko bigaragara ko bafite inyota yo kubaka igihugu, ishyaka n’ubwitange bwo kubaka ibikorwaremezo byaho batuye batarinze kujya kwaka ubufasha ahandi, ndetse no kwaka ingengoyimari rimwe na rimwe ugasanga bidindiza iterambere ry’ubuhahahirane n’imishinga y’iterambere baba baragezeho.
Akarere ka Gicumbi hakunze kuvugwa abaturage bishakamo ibisubizo biifashishije udushya bahanze turimo akitwa “Duhurire mu isibo n’ingoga”, akitwa “Muturanyi ngirankugire tugeraneyo mu iterambere” ndetse na “Gicumbi yaba iya mbere kubera njye”.





