AmakuruInyamaswa

Gicumbi: Abavuzi b’ amatungo bibukijwe ko kwitabira amahugurwa no gukoresha ikoranabuhanga , biri mu bituma bakora kinyamwuga

Akarere ka Gicumbi kari mu turere turimo aborozi babigize umwuga ku buryo usanga hari urujya n’uruza rw’abantu baza kuhigira no kuhahahira ubumenyi, ndetse n’amatungo y’icyororo cyiza by’umwihariko ubworozi bw’ingurube n’inka zitanga umukamo mwinshi.

Babigarutseho kuri uyu wa 27 werurwe 2026 ubwo hasozwaga amahugurwa yari amaze iminsi itatu kuva tariki 25 kugeza 27 werurwe  yari agenewe abavuzi b‘amatungo yaberaga mu mu Murenge wa kageyo , akagari ka Gicumbi mu kigo cya Vision agribusiness Farm (VAF)ltd .

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda (Rwanda council of veterinary doctors= RCVD) ndetse n’ikigo gishinzwe iterembere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).

uwo muhango  witabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel , washimiye abavuzi b’amatungo babashije gukurikirana ayo mahugurwa baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda .

Yagize ati: “ Ni ishema ku karere kacu ko kubona rwiyemezamirimo nkuyu SHIRIMPUMU Jean Claude wishyiriyeho ikigo nk’iki none kikaba kiri gutanga umusanzu ukomeye mu kuvugurura icyororo cy’ingurube mu karere, no kuba ivomo ry’ubumenyi ngiro ku bavuzi b’amatungo no ku borozi bashaka korora kinyamwuga”.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abavuzi b’amatungo baturutse mu turere dutandukanye, yibanze ku ikoranabuhanga mu gutera intanga mu ngurube.

Abayitabiriye bashimye uburyo bahuguwe neza igikorwa cyo gutera intanga ndetse no kurushaho gusobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere y’ingurube. Bamwe bati “vuga numve iruta kora ndebe .

Bavuga ko imyitozo bakoze yo gutera intanga ibaha icyizere ko bagiye kurushaho gutanga service nziza baterera intanga aborozi kandi bakanabakangurira kuvugurara icyororo cy;ingurube binyuze mu guteza intanga”.

Intumwa y’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda Dr UWUMUKIZA DUHABWANAYO Bernardine yibukije abavuzi b’amatungo bashoje amahugurwa ko bagomba guhora biyungura ubumenyi mu mwuga bakora, kuko iterambere n’ikoranabuhanga bigenda bihinduka ,bityo bakwiye kujyana n’igihe kugira ngo babere ibisubizo aborozi kandi n’ubworozi burusheho gutera imbere.

Umukozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) , Dr SAFARI Sylvestre wari mu bahugura abo bavuzi b’amatungo yabibukije ko umwuga bakora usaba ubunyangamugayo no gukora ibintu usobanukiwe neza kuko ubuzima bw’itungo atari ubwo gukiniraho.

Yibutsa kandi ko serivisi bagiye gutanga yo gutera intanga mu ngurube bakwiye kujya baca amafaranga yateganijwe n’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda kuko leta yakoze ibishoboka byose ngo intanga zigere ku mworozi zihendutse kandi zujuje ubuzirenge.

ikindi zikagera hafi y’umworozi , ku kigo nderabuzima, poste de sante, ibitaro no ku biro by’imirenge , hifashishijwe utudege tutagira abaderevu (drones) kubufatanye n’ikigo Zipline.

Ubworozi bw’ ingurube buri mu bitanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito, gusa ababukora bagasabwa kubikora kinyamwuga ndetse n’abavuzi b’amatungo bagasabwa kwihugura buri gihe, harimo no kwifashisha ikoranabuhanga kuko naryo riri mu bitanga amakuru agezweho.

Abakora ubuvuzi bw’ amatungo beretswe uburyo butandukanye bwo gutanga Serivisi ku borozi
Ba Veterineri bahugurwa ndetse bimwe bakabyandika mu makayi ngo batazibagirwa ibyasobanuwe
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yakurikiranye uko hatangwa amahugurwa
Muri aya mahugurwa berekwa uko ibyo bize bishyirwa mu ngiro
Gutera intanga bisaba gukoranwa ubuhanga n’ubushishozi
Iyo bahugurwa usanga bafite amatsiko menshi

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *