AmakuruPolitiki

Gicumbi: Abatwara abagenzi bibukijwe ko kugira isuku mu modoka biba umuco, basabwa gukora kinyamwuga

Mu rwego rwo kunoza no kwimakaza isuku, ikigo cy’ igihugu gishinzwe amakoperative  (RCA) ku bufatanye na Jali investment group barashishikarije amakoperative yose akora serivisi zo gutwara abantu kwimakaza isuku, yaba iyo ku mubiri ndetse no mu modoka zose batwara.

Babigarutseho kuri uyu wa 10 Werurwe 2026 mu bukanguranbaga bugamije kwimakaza isuku, gukumira umwanda no gukangurira buri wese kumenya indangagaciro zo kugira isuku haba ku baturage no ku gihugu muri rusange.

Insanganyamatsiko y’ubu bukanguranbaga igira iti:”isuku hose” basabye abashoferi guharanira no kwimakaza isuku mu modoka batwara ndetse banashishikariza abatwara abagenzi bose gukora kinyamwuga.

Umukozi wa RCA ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa Manirarora Emmanuel yavuze ko buri Koperative isabwa kugira indangagaciro z’ isuku, bagahesha ishema umwuga wabo ndetse no kuzirikana uko uRwanda ruri mu bihugu byamenyekaho kugira isuku.

Uhagarariye Gare zo mu Rwanda avuga ko bari mu bukanguranbaga bw’isuku hose mu gihugu.

Ati:” Isuku n’isoko y’ubuzima kandi urwanda n’igihugu cy’ indashyikirwa mu kugira isuku, akaba ari muri urwo rwego twiyemeje gusobanurira abatwara abagenzi kurangwa n’isuku, aho dukorera nabo dukorana”.

Uhagarariye jali investment group Mukashema odette Avuga  ko jari ari ikigo gifite uburambe mu kazi kugeza ubwo hakozwe Koperative ndetse ko hari gahunda yo kuvugurura Gare ya Gicumbi ikarushaho kurangwa n’isuku ahantu hose

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney avuga ko hagikenewe ubufatanye bwa buri wese ndetse aho bishobotse hagashyirwaho ibimoteri byo gushyiramo ibikoresho abagenzi basiga batwaye.

Ati:” Turifuza ubufatanye bwa buri wese isuku igombe ibe umuco, abashoferi base neza, dushyire udukoresho two kubikamo imyanda abagenzi basiga mu modoka, ndetse hajyeho n’ubwoherero rusange ahahurira abantu benshi,kuko iyo umuntu avuye mu modoka akihagarika mu gihuru cyangwa mu ishyamba aba ari kwangiza ibidukikije”.

Bamwe mu batwara abagenzi mu buryo bwa Rusange bavuga ko hagikenewe gushyiraho ibyo kubikamo ibiribwa bisigazwa n’abakiriya babo ariko kandi bamwe muribo basabwa kogesha imodoka batwara buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari JMV

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *