Gicumbi : Abatuye mu murenge wa Giti basuye urwibutso rwa Gisozi, bashima inkotanyi zabashije kurokora bamwe
Inkuru ya Evance
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Giti bwifatanije n’abaturage gusura urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kubasobanurira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi , hagamijwe kugaruka ku mateka, no kurwanya abapfobya n’abagifite ingengabitekerezo yo kubiba amacakubiri .
Igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Gisozi, cyakurikiranye no gusura ahari ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ni igikorwa cyaranzwe no kunamira imibiri ishyinguwe ku rwibutso isaga ibihumbi 250, bana banashyira ku rwibutso nk’ikimenyetso cyo guhesha agaciro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse .
Abaturage basobanuriwe amateka y’itegurwa rya Jenoside kuva mu myaka ya 1959 kugera 1994, ubwo hicwaga abasaga Miliyoni y’abanya Rwanda, biyemeza gufata iya mbere mu kubaka ubumwe bw’abanya Rwanda banashima uruhare rw’inkotanyi mu kurokora bamwe mu bahigwaga .
Abaturage bashimangira ko biteguye kugira uruhare mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufatanya kubaka iterambere ry’igihugu no gusigasira ibyagezweho.
Abitabiriye iki gikorwa bashimangira ko biteguye kurwanya abagifite ingengabitekerezo yo kubiba urwango n’amacakubiri mu Rwanda.
Mukamana Delphine avuga ko nubwo yavutse nyuma ya Jenoside yajyaga yumva ko ibyabayeho ari amahano ariko ntabashe kumenya neza amateka bitewe n’uko yari ataragera ku rwibutso gusa ko yiteguye gutanga umusanzu mu rubyiruko bagenzi be, akabasaba gukumira no gusobanurira abafite ingengabitekerezo cyane cyane bayisakaza bifashishije ikoranabuhanga.
Bucyanayandi Gaspard we avuga ko iyo hatabaho ubutwari bw’inkotanyi byashobokaga ko Abatutsi bose bari kwicwa bagashyira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti Bangirana Jean Marie Vianney avuga ko igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Gisozi cyari kigamije gusobanurira ibyiciro bitandukanye by’abatuye muri uyu murenge, by’umwihariko harimo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi .
Ati :”Twaje gusura urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kurushaho gusobanurira Abaturage amateka y’ibyabayeho muri 1994 hagamijwe kubasobanurira uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ubwo yashyizwe mu bikorwa, ariko kandi tunabereka ahari ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, kandi byagaragaye ko hari benshi bari bafite amatsiko, gusa bagaragaje ko bagomba kugira uruhare mu kurwanya abapfobya n’abagifite ingengabitekerezo, kandi batwijeje ko ibyo babonye bagomba kubisobanurira bagenzi babo “.
Abaturage basuye ahari aya mateka bagera kuri 500, hakaba hateganijwe kuzagarura n’abandi mu rwego rwo kurushaho kwibuka ariko kandi baniyubaka.