Gicumbi :Abasoje igifungo ku byaha bya Jenoside bavuga ko ugifite ingengabitekerezo wese adateze kuzatera imbere
Bavuga ko hatabayeho ibiganiro mu baturage , kubwizanya ukuri, gutanga amakuru y’abantu bishwe batari bashyingurwa mu cyubahiro, ari zimwe mu mbogamizi zikomeye zatuma kujya mu buzima busanzwe byakomeza kugorana.
Ibiganiro bagiranye bigamije gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu igororero bazira Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukura abaturage mu budaheranwa ngo babashe gusubira mu buzima busanzwe .
Ibiganiro Byabaye kuri uyu wa 17 Nzeri 2025 mu murenge wa Mutete ahari amateka ashariye y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri 1994 dore ko hari urwibutso rushyinguwemo imibiri isaga 1000.
Mugabarigira Jean Welalis uri mu bavuye mu igororero avuga ko kujya mu matsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa ari kimwe mu bisubizo gishobora kurwanya ihungabana ku bakoze ubwicanyi.
Ati:” Byamfashije (Kujya mu matsinda y’ubudaheranwa) kubohoka ndatinyuka mu mutima wanjye , ariko ndasaba bagenzi banjye gutinyuka bakemera icyaha bagasaba imbabazi ko aribwo bazabasha kubana nabo bahemukiye bakabaho batishishanya” .
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abaturage kwitandukanya n’ingengabitekerezo bakubaka ubumwe kandi bagafatanya kubaka iterambere ry’Igihugu.
Ati : “Ibiganiro biradufasha kunga ubumwe bw’abanya Rwanda, ariko hari ibyuho y’uko hari bamwe mu bafunguwe bafite ipfunwe ndetse n’abagifite ingengabitekerezo, abafite Ibibazo ku mitungo, ariko tugomba kuganira kandi icyo twifuza n’uko muri Gicumbi twifashisha abaturanyi mu kuzamurana mu iterambere ritarangwamo amacakubiri n’ingengabitekerezo”.
Irene Mizero uhagarariye Mizero Care organisation asaba abafunguwe ko ibiganiro byo gusubira mu buzima busanzwe babikoranwa hamwe n’abarokotse, kuko hari igihe uwavuye mu igororero ahura n’uwarokotse bikaba byamutera ihungabana.
Ati :” Iyi gahunda yo gusubira mu buzima busanzwe igendana n’ubuzima bwo mu mutwe, bakamenya ko ikizere kirimo kugaruka ndetse n’abafunguwe bagomba kwisanzura mu gutanga ibitekerezo nk’abanya Rwanda bagarutse mu buzima busanzwe hakabaho gufatanya kubaka igihugu”.
Abavuye mu igororero basobanuriwe ko kuri ubu, abanya Rwanda bashyira hamwe mu kwesa imihigo itarangwamo amacakubiri.
Basobanuriwe umusanzu bagomba gutanga mu kubaka igihugu n’ibitekerezo byubaka abanya Rwanda , kumenya ubushobozi bw’imibereho bufasha urangije igihano gushobora kubaho neza, kwirinda isubiracyaha no kwamagana amagambo apfobya akwirakwiza ingengabitekerezo.
Abavuye mu igororero bavuga biba bikibangamye gusubira hanze kuko baba barakutse umutima, ariko bagafashwa cyane n’ibiganiro bagirana n’inzego z’ibanze zigomba kubahumuriza.
Umwe mu bavuye mu igororero avuga ko yafunzwe imyaka 25 akaba yaragiye yubatse inzu y’amategura gusa akaba ashimishwa no gusanga uwo bashakanye yarubatse inzu y’amabati kandi akaba yakirwa na buri wese nta kibazo kuko yemeye icyaha agasaba n’imbabazi .
Ibiganiro byo kugarura mu buzima busanzwe Abavuye mu igororero bazira icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi babifashijwemo n’umuryango Mizero Care Organization mu Karere ka Gicumbi byabereye mu mirenge ya Mutete na Muko a ahabaye amateka y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi.



