Gicumbi: Abashinzwe imibereho y’ abaturage mu Tugari bahuguriwe kwigisha abaturage uko bazajya bubakisha ibikoresho bitabangamira ibidukikije
Abayobozi bashinzwe imibereho n’ iterambere ry’abaturage mu tugari (Sedo), abashinzwe ubutaka mu mirenge n’ abahagarariye ibigo by’amashuri bahuguwe n’ umushinga Green Gicumbi hagamijwe kubongerera ubumenyi bwo kwubakisha ibikoresho bitangiza ibidukikije “.
Aya mahugurwa yatangiye kuwa 17 Gashyantare 2025 azamara iminsi itanu, bahuguriwe uburyo bwo kubaka amazu afite umwihariko wo gufata amazi y’imvura, gutunganya ibigega byo kuyafata ngo adatemba mu kabande bitewe n’imiterere y’aka karere karangwa n’ imisozi imanura amazi menshi.
Umukozi w’ umushinga Green Gicumbi Bizimenyera Theoneste avuga ko ikigamijwe ari ugushyigikira abashinzwe ibikorwa remezo begereye abaturage mu kazi bahoramo umunsi ku munsi, dore ko bagira uruhare mu kwemerera abaturage gusaba impushya zo kubaka amazu, ariko bamwe muribo ntibakurikirane niba inzu zubakwa mu tugari zuzuje ubuziranenge bwo kutabangamira ibidukikije.
Bibukijwe ko nyuma yo guhabwa aya mahugurwa bagomba kugira uruhare mu kubungabunga Ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ikunze kugwisha imvura nyinshi bikabangamira iterambere ry’abaturage.
Mu bindi basabwe harimo kumenya uko bafata amazi avuye ku gisenge hagendewe ku bikoresho byifashishijwe, hubakwa inzu cyangwa bakareba ingano y’ imvura ndetse no kureba umubare wabacyenera ingano y’amazi aturutse ku mvura.
Umwe mu bitabiriye amahugurwa waganirije umunyamakuru wacu, yavuze ko aya mahugurwa aje acyenewe kandi ko bikigaragara ko abaturage bifuza kumenya kubakisha ibikoresho birambye, aho bamwe bakoresha amabati abandi bagakoresha amategura, gusa ibi byose ngo bishobora kugerwaho hagendewe ku burambe n’ ibikoresho byujuje ubuziranenge biba byifashishijwe.
Bibukijwe kandi gufasha abaturage kumenya uko hubakwa ibisenge by’ amazu bidasenyuka, bitewe n’ impamvu zo kutamenya ingano y’ amazi y’imvura aturuka ku gisenge.
Banashikikarijwe kumenya gutandukanya uko hubakwa inzu z’ ubusugire bw’igihugu n’inzu z’abaturage, no kumenya neza gukurikirana bya hafi imyubakire y’ abaturage.
Biteganijwe ko aya mahugurwa yagenewe abakozi bo mu nzego z’ ibanze azamara iminsi itanu, bagafashwa no gukora urugendoshuri bakerekwa ahubatswe Umudugudu w’ ikitegerezo ubamo abahoze batuye mu manegeka uri mu murenge wa Kaniga, kuko wubatswe mu buryo bwihariye bitewe n’imireko y’ amazi ufite, ibigega byo kuyafata no guca inzira zicishamo amazi y’ imvura ku butaka, ku buryo adatemba ngo ajye kwangiza imyaka yabo.
