Gicumbi: Abarembetsi banyura mu nkengero z’umupaka wa Gatuna, bagiye guhigwa Bukware.
Iyo wumva izina Abarembetsi ugira ngo ni itsinda ry’abantu bakora ibikorwa byemewe!. gusa ntabwo ariko bimeze, kuko Abarembetsi ni abanru binjiza ibiyobyabwenge,abinjiza ibicuruzwa bidasora( Flodes) Kandi bakabikora banyura mu nzira zitemewe ( panya), ndetse bakabikora bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibisongo, bagamije kurwanya umuntu wese ushaka kubakumira .
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko nyuma yo gushyiraho irondo ry’umwuga mu Murenge wa kaniga ukora ku mupaka wa Gatuna, kuri ubu hashyizweho irindi rondo ry’umwuga mu Murenge wa Rushaki mu mpera z’uyu mwaka wa 2025, hagamijwe guhashya abijandika muri ibi bikorwa by’uburembetsi butemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite, avuga ko abijandika mu bikorwa byo kwambukiranya umupaka banyuze mu nzira zitemewe ko baba bamunga ubukungu bw igihugu kubera gukwepa imisoro, ndetse ko rimwe na rimwe usanga babangamira umutekano w’abaturage n’ibyabo, bakaba bagomba kubicikaho burundu bagashaka indi mirimo yemewe ibafasha kwiteza imbere.
umwe mu bahawe akazi k’irondo ry’umwuga mu Murenge wa Rushaki Ntibimenya Faustin , avuga ko bazajya bacunga umutekano amasaha yose, ndetse bagatanga amakuru yaho babonye Abarembetsi mu masaha y’ijoro kugeza bucyeye, kuko bazajya bahembwa umushahara w’ akazi ko gucunga umutekano, bitandukanye n’abakoraga irondo ritari iry’umwuga bazakora mu buryo bw’abakorerabushake.
Agira Ati:” Ubusanzwe irondo ryakoraga, ariko ugasanga bamwe bashobora gutaha butari bwacya, gusa kuri ubu batwemereye imyenda y’akazi ituranga kandi tuzajya duhembwa. ,natwe tugomba gukora kinyamwuga tugatangatanga mu nzira bakunda kubicishamo, ahasigaye dufatanye n’inzego z’umutekano zidukuriye tubafate kugeza ubwo bazacika burundu” .
Undi mukozi wahawe akazi k’irondo yagize Ati:” Ubusanzwe tuzi inzira bakunda kunyuramo harimo ahitwa Muyuybu ndetse n’ahitwa Gatoma, gusa hari n’abanyura mu bice bihuriraho umurenge wa Mukarange na Rushaki abanyerondo bakananirwa kubatangira kuko babaga badafite imyenda y’impuzankano ibaranga, gusa kuba tugiye kuyihabwa tuzajya dutangira amakuru ku gihe kuko tuzaba tunafite imyenda y’akazi ituranga.
Hari andi makuru aturuka mu baturage avuga ko hakurya y’umupaka bari gukora no gutunda kanyanga nyinshi ishobora kuzagurwa muri ibi bihe by’iminsi mikuru, bateganya ko izanyobwa yinjijwe n’abakora ibikorwa byo kurembeka.
Abashinzwe irondo ry’umwuga bashimangira ko biteguye kubafata aho bazanyura hose, ndetse ko bazakora kinyamwuga ku buryo bazurinda kwakira ruswa kuko bazaba bafite umushahara wo guhembwa ku kwezi .
Mu karere ka Gicumbi abakora irondo ry’umwuga bakomeje gushyirwa mu Mirenge itandukanye irimo Umurenge wa Nyankenke, kaniga, Rushaki, Mutete na Byumba , Hagamijwe gukumira ubujura bwibasira amatungo y’abaturage, abatobora amazu bitwikiriye ijoro, abinjiza ibiyobyabwenge, hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturage.






