Gicumbi :Abamugariye ku rugamba bahawe inka
Mageza Mustapha uri mu bahawe inka avuga ko atari ubwa mbere bashyigikiwe n’igihugu barwaniriraga, kuko yamaze kubakirwa n’inzu yo kubamo akaba ashimira ko hakomeje kuzirikanwa ubwitange bwabaranze mu gihe cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.
Avuga ko n’ubwo yarashwe amaguru n’umugongo ubwo yari ku rugamba mu birunga ahahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri , ashimishwa cyane n’uko ibyo barwaniraga byagezweho u Rwanda rukaba rufite umutekano usesuye .
Ati :” Twe twabanje kuba hanze y’igihugu nyuma tuba n’abasirikari kandi twitwaga abanyamahanga, gusa kuri ubu dushimishwa n’uko turi mu gihugu cyatubyaye kandi nkaba narubakiwe n’inzu yo kubamo, imibereho yacu ikomeje kwitabwaho neza nta kibazo.

Yongeraho ko inka ahawe ari uruganda ruzamufasha kuzamura ubuhinzi n’ubworozi.
Habiyakare Jean Damascene uri mu bahawe inka nawe ashimangira ko nubwo yamugariye mu karere ka Nyamagabe ahahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ubwo yari amaze guterwa igisasu afite imyaka 20 mu gihe yarwanaga n’umwanzi wari warabahejeje hanze y’igihugu cyababyaye, kuri ubu ashimishwa n’uko inzego zose zizirikana ubwitange bwabaranze .
Ashima umukuru w’igihugu wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu kuva muri 1990 kugeza 1994, kuko n’ubwo basezerewe mu ngabo bakomeje kwitabwaho umunsi ku munsi, kandi aho bazakenerwa hose biteguye kurufasha, kuko batazashyigikira umuntu wese utekereza kubangamira igihugu barwaniriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko muri uyu mwaka igitekerezo cyo kugabira inka abamugariye ku rugamba, bagikomoye ku murindi w’intwari ubwo baherutse kwizihiza umunsi wo kwibohora wabaye ku wa 04 Nyakanga 2025 ibirori bikaba byarabereye mu Karere ka Gicumbi.
Ati :” Tumaze iminsi turi mu gikorwa cyo gutoranya abamugariye ku rugamba bagomba guhabwa inka , tuzi neza ko iyo umuntu umuhaye inka uba umuhaye uruganda kandi ni kimwe mu bikorwa byazamuye imibereho y’abaturage bacu, iki gikorwa kizakomeza hagamijwe guteza imbere abaturage bacu no kuzirikana abagize ubutwari bwo kubohora igihugu nk’abanya Rwanda “.
Meya Nzabonimpa yabasabye kuzifata neza, ndetse abizeza ko nihagira inka igira ikibazo biteguye kuzabafasha kuyikurikirana mu rwego rwo kuzirikana ubwitange bwabaranze, kugeza ubwo bamugaye bagamije kubohora igihugu cyari mu bihe by’icuraburindi.
Abahawe inka bashimiye ko hatoranijwe izihaka ku buryo kuzorora bitazasaba igihe kinini kuko ifite amezi macyeya ari arindwi , ngo babone amata n’ifumbire yo kubafasha mu buhinzi.
Hari amakuru avuga ko Igitekerezo cyo kugabira inka abamugariye ku rugamba muri uyu mwaka cyatanzwe na General Deo Rusanganwa ku wa 04 Nyakanga 2025, ubwo yifatanyaga n’abaturage kwizihizwa umunsi wo kwibohora uherutse kubera mu Karere ka Gicumbi, ashimangira ko n’ubwo bamugariye ku rugamba, icyari kigamijwe ari ukubohora u Rwanda kandi bikaba byaragezweho

Kuri uwo munsi wo kwibohora ingabo za RDF zaniyemeje kubaka Stade ku murindi w’intwari , ahari amateka yo gutangiza urugamba, hakazajya habera imikino n’ubwo ariho hatangijwe imirwano y’ingabo za RPA.
Abahawe inka bagera kuri bane zikaba zifite agaciro ka Miliyoni zisaga eshatu, bakaba banafashijwe kuziherekeza mu ngo zabo mu rwego rwo kuborohereza gukora ingendo ndende bazijyanye mu biraro byazo .
