AmakuruPolitiki

Gicumbi: Abahoze mu manegeka batujwe mu magorofa adahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe

Imiryango 60 yari yarasenyewe n’ibiza, abandi bahoze batuye mu manegeka ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bashimangira ko ubuyobozi bw’ igihugu bwabagobotse bukabatuza mu mudugudu w’ ikitegerezo uri mu murenge wa Kaniga, ndetse bakubakirwa umudugudu ufite umwihariko mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Babigarukaho kenshi iyo basuwe n’ inzego zitandukanye zijya kureba ibyihariye ku nyubako bubakiwe, kuko zizwiho ubuhanga buhanitse mu gukumira amazi y’imvura, kugabanya izuba ryinshi riba rishobora kwinjira mu nzu zabo, kugira ibikoresho bigezweho bifasha guhangana n’ ingaruka z’ ubushyuhe no mu gihe cy’imvura cyangwa hari mu bukonje bukabije ( Humidite).

Umwihariko wabatujwe muri uyu mudugudu kandi, ni uko izi nyubako zatekerejweho hagashyirwaho imireko ikomeye y’ ibyuma yashyizwe ku mabati ifata amazi y’ imvura, Amatafari yakoreshejwe atandukanye nayubakishwa ahandi, kuko akoze mu bikoresho bibanza gushongeshwa hakavamo amatafari ya Ruriba adapfa gucengerwa n’amazi ngo yongere ubuhehere ( Humidite) ku mazu yabo no gutambutsa amajwi yo mu nzu ku buryo bworoshye.

Babigarutseho mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2025 ubwo basurwaga n’ abayobozi mu nzego z’ ibanze bahakoreye urugendo shuri, harimo n’ abafite imirimo igendanye no kubaka ibikorwa remezo, n’abatanga impushya n’ ibyangombwa byo kubaka amazu y’ abaturage.

Bizimenyera Theoneste umukozi w’umushinga Green Gicumbi avuga ko umudugudu wubakiwe abatishoboye bahoze mu manegeka, ufite amabati adatuma urumuri n’ ubushyuye byinjira mu nzu, ahubwo akozwe mu buryo busubiza hejuru ubushyuye bukabije bityo mu nzu hagahoramo umwuka mwiza.

Avuga kandi ko usibye amabati, uyu mudugudu wa Kaniga wubatswe ku buryo udatuma amajwi atambuka mu buryo bworoheje, bigatuma haboneka umutekano hagati y’ imiryango iba itujwe mu nzu imwe kandi yegeranye.

Ati:” Urebye uyu mudugudu wubatswe ku nkunga y’ ikigega cy’ igihugu cyita ku bidukikije ( Fonerwa) binyujijwe mu mushinga Green Gicumbi, nta kibazo cy’amazi y’imvura ashobora gutemba mu kabande ngo yangize ibindi bikorwaby’ abaturage kuko twubatse imireko ikomeye ku bisenge by’ amazu”.

Ati’:” Ndetse twanacukuye ibyobo biyafata( amazi) kandi biri munsi y’ubutaka, harimo n’ ibyuma biyayungurura akagaruka asukuye akifafashishwa nabo baturage mu bikorwa by’isuku “.

Umuyobozi w’ umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko ibikorwa bitandukanye byagejejwe mu mirenge icyenda ikorerwamo n’uyu mushinga, byibanda cyane ku kubungabunga icyogogo y’ umuvumba cyiri mu gishanga kegereye umupaka wa Gatuna, Gusazura amashyamba ashaje, no kwita ku myubakire ihangana n’imihindagurikire y’ibihe ku baturage batishoboye bahoze batuye mu manegeka.

Twibanda kandi ku Guteza imbere imiryango itishoboye ihaturiye igafashwa kwibumbira mu makoperative , kubahugura ibyerekeye no kubungabunga ibidukikije, no kumenya guca imirwanyasuri n’ amaterasi y’indinganire yakomezaga guteza igihombo, bitewe n’imvura nyinshi ikunze kugwa mu misozi y’ Akarere ka Gicumbi.

Umudugudu wa Kaniga wubatswe ushyirwaho imireko ikomeye yo gufata amazi
Abawutujwemo, banubakiwe ruhurura zitandukanye zifasha kuyobora amazi mu byobo biyafata akongera gukoreshwa
Abahakorera urugendo shuri baba batangajwe n’ uburyo wubatswemo
Abahakoreye urugendo shuri banahawe impamyabumenyi nyuma y’ amahugurwa y’ iminsi itanu bahawe, agamijwe kubafasha kwereka abaturage inyubako zitazabateza igihombo
Abatujwe muri uyu mudugudu banahawe Inka zibafasha kwikura mu bukene

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *