AmakuruPolitiki

Gicumbi: Abagore bibukijwe kudatezuka ku nshingano bakarerera igihugu, n’imiryango bakomokamo

Mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe abagore ku isi, hagarutswe ku butumwa bushishikariza abagore  kwita ku nshingano zo kurera abana babyaye, bakubaka imiryango ishoboye kandi itekanye, no kuzirikana imibereho yabo bana kuko aribo Rwanda rw’ ejo.

Byagarutsweho kuri uyu wa 8 werurwe 2026 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti:” Umugore ni uw’agaciro” .

Mu Karere ka Gicumbi ibirori byo gushyigikira ba Mutimawurugo byabereye mu Murenge wa Nyamiyaga, aho basabye abagore kurushaho kwita ku burere bw’abana, bakamenya gutunganya indyo yuzuye, bakita ku isuku, bagafatanya n’abagabo gukora uturima tw’igikoni, ndetse bakamenya gutera ibiti by’ imbuto aho batuye hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Umwe mu baganirije Green Africa avuga ko hari aho usanga biteye ipfunwe kubona abitwa ba Mutimawurugo aribo bajya mu tubari bagasinda, kugeza ubwo bashobora gutaha mu gicuku ntibamenye niba abana babo bariye cyangwa bakarabye, gusa ashimangira ko hagomba kubaho ubufatanye n’abagabo bashakanye bakubaka umuryango ufite iterambere.

Yagize Ati:” Mu Rwanda twishimira ko abagore duhabwa amahirwe nk’ay’abagabo, twishimira ihame ry’ uburinganire, twamaze gusobanukirwa ko dushoboye ariko hari abatezuka ku nshingano bakadusebya,  kuko hari abakigaragara mu businzi bigateza isura mbi ba Mutimawurugo, tugomba kwiminjiramo agafu tugakurikirana imiryango yacu, tukubaha abagabo, tukarerera igihugu no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bacu”.

Undi  witwa kankwanzi yagize Ati:” Ni byiza ko twahawe ijambo, ariko kumva uburinganire ntibivuga gusuzugura abo twashakanye, ahubwo bivuga gufatanya tukuzuzanya kandi bigakorwa hatajemo amakimbirane kuko twifuza imiryango itekanye kandi ifite ubukungu”.

Uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gicumbi HAKUZWIMANA Iphigenie avuga ko aho bitagenze neza kuri ba Mutimawurugo biyemeje kurushaho kubikosora ,bakubaka imiryango itekanye, bakarwanya igwingira, no kugira uruhare mu iterambere ry’ Akarere n’igihugu muri Rusange..

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye abagore kudatezuka ku nshingano zo kwita ku miryango, bakagira isuku, bagategura indyo yuzuye ndetse bakarangwa n’umuco w’ikinyabupfura kuko aribyo biranga indangagaciro z’ umugore w’umunyarwandakazi.

Umushyitsi mukuru Hon Depite Rutebuka Barinda yasabye abagore kugira umuco wo kubaka ibiganiro mu miryango, kuko ariyo mpamvu izatuma bamenya kwita ku bibazo by’ urugo, no kubaka iterambere ry’ umuryango.

Ati:” Mutekereze uko hagomba kubaho umuco wo kuganira mu rugo bizabafasha kumenya aho bitagenda neza kuruta uko mwakwirirwa mu gushaka imitungo kandi mutazi uko abana biriwe cyangwa ngo munanirwe kuganira ku mishinga iteza urugo imbere.

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ku isi mu Karere ka Gicumbi byaranzwe no kuremera inka ebyiri abatishoboye, hatangwa ibiryamirwa, bagaburira abana amata nk’ikimenyetso cyo kurwanya igwingira, ndetse bahemba abagore b’indashyikirwa bahize abandi mu bikorwa by’ iterambere mu Karere kose.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye abagore kwita ku bibazo byugarije imiryango
Ibirori byitabiriwe nabashyitsi bakuru barimo Hon Depite Ndoriyobijya Emmanuel, Hon Depite Uwamurera Emmanuel na Hon Depite Rutebuka Barinda

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *