AmakuruUbuhinzi

Gatsibo:Hatangijwe umushinga wo gutera ubwatsi hadakenewe ubutaka

Hashize amezi abiri umushinga wo guhinga ubwatsi mu buryo bwa kijyambere hifashishijwe ikoranabuhanga, utangijwe mu karere ka Gatsibo, ari nacyo gihe koperative y’Aborozi ya Rwimbogo imaze itangiye gukoresha ubu bwatsi.

Mu guhinga ubu bwatsi hifashishwa amakarayi ameze nkayo bashyiraho imigati ashyirwa muri Hangari hadakoreshejwe ubutaka, ifumbire cyangwa imiti.

Ibinyampeke byiganjemo ibigori n’ingano nibyo bivangwa n’intungamubiri amatungo akenera ku buryo mu minsi irindwi gusa ubwatsi buba bwamaze kuboneka.

Umuyobozi wa koperative Uruhimbi Kageyo yatangije ubu buryo,bwana Karara Jackson avuga ko ubu buryo bwaje gukemura ikibazo cy’ibura by’ibyo kurya by’amatungo.

Ati:”Buba bufite intungamubiri zitandukanye tuvuga intungamubiri zubaka umubiri itungo rikeneye kugira ngo ribashye gutanga umusaruro ukenewe haba gutanga umukamo, inyama, Inka zikabyibuha ndetse bikanabashya kugabanya ikiguzi cy’ibyo kurya by’amatungo.”

Nta mashanyarazi akoreshwa kugira ngo ubwo bwatsi bukure ahubwo hakenerwa amazi meza cyane , ubu bwatsi bwongera umukamo ku kigero kiri hejuru ya 60%, bamwe mu borozi batangiye kubukoresha bavuga ko ari igisubizo kirambye ku ibura ry’ubwatsi kigira ingaruka ku mukamo.

Ngamije Michael uyobora koperative y’Aborozi ya Rwimbogo, ati:”Inka igira ubuzima bwiza , ikanabyibuha, ubwatsi bufite isuku, nta mwanda ujyamo, n’abakozi babo bagira ahantu babanza gukandagira kugira ngo ubwatsi butangirika bukagira infection kuko ikinyabuzima cyose gifashwe nabi kirarwara.”

Uretse Inka, ubu bwatsi bunagaburirwa andi matungo nk’ihene, ingurube n’inkwavu, uyu mushinga ni kimwe mu bikorwa biterwa inkunga n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP.

Umuyobozi w’iri shami mu Rwanda Fatmata Lovetta Sesay , avuga ko iki ari igisubizo cy’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe bigira n’ingaruka ku buhinzi n’ubworozi.

Ku rundi ruhande umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi Eric Rwigamba, avuga ko harigukorwa inyigo y’uko ubu buryo bwo guhinga ubwatsi hifashishijwe ikoranabuhanga ryagezwa n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Ati:”Ni uburyo bwihuta cyane, bufasha Aborozi kubona ubwatsi bw’amatungo yabo, turimo kwiga uburyo twabigeza ku Banyarwanda benshi cyane cyane tureba ku gishoro gikenewe, turimo guhuza amaboko tureba ngo dukore umushinga waguye ugera ku Banyarwanda n’aborozi benshi.”

Kugeza ubu iri koranabuhanga ryo guhinga ubwatsi hadakoreshejwe ubutaka zizwi nka Hydroponic Fodder project rimaze kugera mu turere twa Ngoma, Rwamagana, Gicumbi,Nyabihu,Rubavu,Kayonza na Gatsibo ryatangirijwe ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *