AmakuruIbidukikije

Gatsibo: Ubuyobozi bwihanangirije Kompanyi zicukura amabuye y’agaciro zititaye ku bidukikije

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwihanangirije Kompanyi zitandukanye zicukura amabuye y’agaciro kutarenga ku mabwiriza agenga ubucukuzi bwubahirije amategeko, buvuga ko abazabirengaho ibikorwa byabo bishobora kuzahagarikwa.

Ibi byagarutsweho nyuma y’uko abaturiye ibi birombe bikorerwamo ubucukuzi bavuga ko hatashyizweho uburyo burambye bwo gufata ubutaka no gusigasira ubusugire bw’ibidukikije.

Ku musozi wa Mukarange ya mbere, mu Kagari ka Karubungo ko mu Murenge wa Gitoki, ni hamwe mu hacukurwa amabuye y’agaciro muri aka karere. Kuri uyu musozi harunze itaka ryinshi ryegereye inzu z’imiryango ndetse n’imirima y’abaturage yiganjemo urutoki n’ikawa.

Ugereranyije, nta metero byibuze 100 ziri hagati y’ibikorwa by’abaturage n’ahakorerwa ubucukuzi, ibyo abaturage baho bemeza ko biteye impungenge.

Umwe mu baturage yagize ati: “Twarahinze imyaka yacu irapfa, ibitaka biramanuka bikiroha mu ngo zacu, mu miringoti bikirohamo kandi iyo babikuyemo babishyira mu mirima yacu. Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi, batugurire niba batatuguriye bahagarike imishinga yabo.”

Undi ati: “Iyo imvura ibaye nyinshi biramanuka bikorosa ubutaka. Ubutyo iyo wahahinze ibihingwa ntabwo bizamuka, amazi ava hejuru akamanuka agakukumba byose. Banze no kumpa ingurane ngo wenda nimukire ahandi.”

Ubuyobozi bwa Kompanyi ikoresha iki kirombe bwabaye buhagaritse imirimo y’ubucukuzi nyuma y’uko byatangiye kononera abaturage.

Umuyobozi w’iyo Kompanyi, Afurika Theophile, uyoboye ibikorwa muri aka karere, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko batangiye kumvikana n’imiryango bigaragara ko ishobora kugirwaho ingaruka n’iyi mirimo kugira ngo yishyurwe hanyuma imirimo nayo ibone gukomeza.

Ati: “Twabaye duhagaritse imirimo kugira ngo tubanze turebe igishobora guteza ikibazo icyo aricyo cyose.”

Mu Karere ka Gatsibo kuri ubu habarirwa ibirombe 27 by’amabuye y’agaciro, ariko bimwe muri byo ntibigira Kompanyi zibikoresha. Gusa, naho ziri usanga batarashyizeho uburyo burambye bwo kubungabunga ibidukikije no gukumira ingaruka bishobora kugira ku babituriye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko bagiye kongera gukora ubugenzuzi kuri Kompanyi zitubahiriza amategeko, ku buryo izinyuranya nayo zishobora no guhagarikwa.

Ati: “Hari ukugirwa inama bakababwira ko bagomba gukurikiza amategeko, hari ugucibwa amande ari uko bakomeje gusubira, hari no kuba twakora raporo tukayitanga ku buryo imirimo cyangwa icyangombwa cyabo cyahagarikwa. Turakomeza gukora ubugenzuzi turebe niba koko ibyo bakora bukurikiza amategeko.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo twifuza ko hari umuturage wabongamirwa n’igikorwa cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Baramutse banabikoze baba babikoze nkana; icyo gihe rero amategeko arakurikizwa.”

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, yasabye abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kunoza imikorere cyane cyane bibuka ko ibikorwa byabo bidakwiye kubangamira ibidukikije n’ibindi bikorwa by’abaturage.

Ati: “Tuboneyeho gusaba ibigo bikora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kurushaho gukora ibikorwa byabo mu buryo butangiza ibidukikije. Nta cyo byaba bimaze gucukura amabuye y’agaciro ugasiga usenyeye abaturage b’igihugu, cyangwa ugasiga usenye ibikorwa by’iterambere byubatswe na Guverinoma, cyangwa ugasiga uteje indwara mu baturage.”

Ku rundi ruhande, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gatsibo bufatiye runini abaturage kuko butanga akazi cyane cyane ku rubyiruko. Bukaba bukorerwa mu mirenge 7 y’aka karere. Kandi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni kimwe mu bifatiye runini iterambere ry’igihugu kuko yoherezwa mu bindi bihugu bikinjiza amafaranga atubutse.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *