Gakenke: Umusozi wa Kabuye wahindutse ishingiro ry’ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’ubwiza karemano
Umusozi wa Kabuye, uri mu misozi miremire itatse Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, umaze guhindura isura. Uko imyaka igenda ishira niko urushaho kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’ibyiza nyaburanga. Ubusanzwe wari uzwi nk’imanga bitewe n’imiterere yawo yihariye, ariko ubu umaze kuba ahantu hakurura ba mukerarugendo b’ingeri zitandukanye.
Ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2025, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo PSF, inzego z’umutekano, ibitaro n’abandi bakozi b’akarere, bifatanyije n’ikigo Beyond the Gorillas Experience mu rugendo rwo kuzamuka uwo musozi – uzwi ku izina rya Kabuye Mountain Hiking. Muri uru rugendo hatanzwe ibisobanuro ku mateka n’ibice nyaburanga bitandukanye bigize akarere ka Gakenke nk’Ibuye rya Bagenge, Ivubiro rya Huro, n’ahandi hafite amateka yihariye.
Umusozi wa Kabuye mu myumvire y’ubukerarugendo buhamye
Uyu musozi uherereye mu murenge wa Nemba, ariko igice cyawo cyo hejuru gihurirwaho n’imirenge itatu: Nemba, Karambo na Kamubuga. Ufite ubutumburuke bwa metero 2,700 uvuye ku rwego rw’inyanja (ASL), ukaba uri mu myanya ya mbere y’imisozi miremire mu Rwanda hatabariwemo ibirunga.
Uruzamuka rujya ku gasongero k’uyu musozi rutangirira muri Centre ya Gakenke, rukaba rungana n’ibirometero 9 byo kuzamuka unyura mu misozi n’ibibaya byiza by’ako karere. Abasura uyu musozi bagira amahirwe yo kureba ibirunga nka Muhabura, Gahinga, Bisoke, Sabyinyo na Kalisimbi, ndetse n’ibiyaga bya Ruhondo na Burera.
Ibyihariye by’uyu musozi birenze ubwiza nyaburanga
Uretse kuba uri hejuru cyane, Kabuye ni umwe mu misozi ifite amateka akomeye mu Rwanda. Amateka yawo agaruka kuri Nyirarucyaba, umukobwa w’Umwami Gihanga Ngomijana, wavugwaho kuhatura igihe kirekire agahororerayo inka nyinshi. Ni naho bivugwa ko yari yarahungiye avuye i Nyakinama (mu karere ka Musanze), agasubiza inka mu Rwanda binyuze mu kuyigabira se Gihanga.
Hejuru ku musozi hari ahitwa Iriba rya Nyirarucyaba, ahavugwa ko yavomaga kandi inka ze zikajyayo. Hanabonekamo ubuvumo bunini bwitwaga “Inzu y’Umwami,” aho bivugwa ko Gihanga yajyaga arara mbere yo kugera ku iriba.
Umusozi wa Kabuye n’urugamba rwo kubohora igihugu
Kabuye si umusozi ufite gusa amateka ya kera. Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, wifashishijwe n’ingabo za RPA kubera aho uherereye hatuma ubona ahantu hanini hatandukanye mu Majyaruguru. Mu 1994 ndetse no mu myaka yakurikiyeho (1997–1999), Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifashishije uyu musozi mu guhangana n’abacengezi mu bice byahoze ari Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.
Ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’imibereho y’abaturage
Kuri uyu musozi, hashyizweho ahantu hihariye ho gucumbikira ba mukerarugendo hifashishijwe amahema (Camping Site), aho bashobora kurarana bakumva umwuka mwiza w’imisozi ya Gakenke. Bahabonera kandi amafunguro akoze mu buryo bwa gakondo butuma bumva baruhutse.
Ubwo aba bayobozi bazamukaga umusozi wa Kabuye, bagarutse ku mbogamizi zirimo imihanda itaranozwa neza n’ibura ry’ibikorwaremezo bihagije. Ariko nanone hashyizweho ingamba zo kurushaho guteza imbere uwo musozi kugira ngo ube urimo ubukerarugendo buhamye, bukabyara inyungu ku baturage bahaturiye.






