AmakuruUbukungu

Gakenke: Bafite inzara batewe n’ibijumba

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke,Umurenge wa Cyabingo bafite inzara batewe no guhinga ibijumba bagasanga byaramunzwe ,aho bavuga ko babikura bakabisiga mu murima kuko ngo niyo hari ubijyanye mu rugo ntacyo yabimaza n’amatungo ntabyo yarya.

Umwe muri abo baturage yagize ati:”Inzara iratwica kubera ibijumba byaboreye mu mirima, turi kujya gukura ntitugire icyo tubona tugasanga byagiyemo inyo, nta kijumba turi kubona, ubu birunze mu mirima, ingurube n’inka ntabwo zabirya kuko ni ibintu utaha amatungo”.

Uko bigaragara, ibijumba birunze mu mirima, bagasaba ko byibura bafashwa bagahabwa indi migozi yo guhinga kugirango bibafashe kuba barwanya inzara mu gihe kizaza.

Undi muturage nawe ati: “Guhera muri uku kwezi kwa 11 turaba dufite inzara idasanzwe, duhangayikishijwe n’imbuto y’imigozi, duhangayikishijwe nuko twateye ibigori none twabuze uko tubibagara kubera izuba”.

ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko iki kibazo gishobora kuba cyaratewe ni uko aba bahinzi bahinze mu gihe cy’izuba akaba aribyo byatumye ibi bijumba bimungwa,ariko bukavuga ko bagiye kohereza yo abatekinisiye b’akarere ngo ikibazo gisuzumwe neza.

Niyonsenga Aime Fran?ois, Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gakenke ati: “Turaza koherezayo abakozi babishinzwe b’impuguke kugirango baturebere niba hari ikindi kibazo cyaba cyarateye icyo kibazo kitari uko bisanzwe bizwi kugirango batwigire bamenye icyakorwa”.

Muri uyu murenge wa Cyabingo bisanzwe bizwi ko igihingwa cy’ibijumba aricyo kiganje cyane abaturage bakunda guhinga.

Imungu y’ibijumba irigutuma babisiga mu murima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *