AmakuruUbuhinziUbukungu

Frw 1.7B yashowe na Leta y’u Rwanda mu Bwishingizi bw’Abahinzi n’Aborozi

Mu mwaka wa 2023/2024, Leta y’u Rwanda yashoye asaga miliyari 1.7 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gutanga inkunga y’ubwishingizi igenewe abahinzi n’aborozi, hagamijwe kubarinda ibihombo bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi byago bitunguranye bibasira umurimo wabo.

Aya mafaranga yashyigikiye Gahunda y’Igihugu y’Ubwishingizi mu Buhinzi n’Ubworozi (NAIS), izwi ku izina rya “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, yashyizweho mu 2019.

Intego yayo ni ukurengera imibereho n’umutungo by’abaturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, binyuze mu gutanga ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo.

Muri iyi gahunda, Leta ifasha umuhinzi cyangwa umworozi ku kigero cya 40% cy’amafaranga y’ubwishingizi, nyir’ubwite agasabwa kwishyura 60% gisigaye.

Kuva yatangira, iyi gahunda imaze gutanga ubwishingizi bugera kuri miliyari 4 Frw, aho miliyoni 2.5 Frw zimaze kwishyurwa abahuye n’ibihombo.

Mu mwaka wa 2023/2024 wonyine, Leta yashyize miliyari 1.7 Frw mu kwishingira amatungo arimo inka 51,231, inkoko 214,499 n’ingurube 8,453.

Ku ruhande rw’ibihingwa, harimo umuceri wihinzwe kuri hegitari 24,636, ibigori kuri hegitari 5,690, ibirayi kuri hegitari 1,738, urusenda kuri hegitari 176, ibishyimbo kuri hegitari 784, soya kuri hegitari 558, imyumbati kuri hegitari 43 n’imiteja kuri hegitari 368.

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, Leta yashoye imari no mu kuhira imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho hegitari 72,913 zashyizwe muri gahunda yo kuhira, bingana na 71% by’intego ya Gahunda ya Kane y’Igihugu yo guteza imbere ubuhinzi (PSTA4).

Na none, ibikorwa byo kurengera ubutaka byarakozwe, harimo gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 1,173,601 hagamijwe gufata amazi no kurwanya isuri.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere iyi gahunda y’ubwishingizi, Leta ibinyujije muri gahunda ya NST2 (National Strategy for Transformation, phase 2) yateganyije gushora miliyoni 25 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 33.8 Frw, kugira ngo gahunda ya NAIS irusheho kugera kuri benshi no kongera umutekano w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Greenafricarw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *