Energy week: U Rwanda rwihaye intego ikomeye mu kongera ingufu zisubira no gukwirakwiza amashanyarazi
Muri 2050, u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rufite ingufu zisubira ku kigero kiri hejuru ya 50% mu ngufu zose ruzaba rufite. Icyo gihe kandi ruzaba rwarageze ku ntego y’100% yo gukwirakwiza amashanyarazi ku baturage bose.
Muri 2050, u Rwanda ruzaba rwageze ku kigero cya 42% mu kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku mashyamba n’ibindi, bivuye kuri 79% byakoreshwaga ubu, mu gihe intego y’100% mu gukwirakwiza amashanyarazi izaba nayo igezweho.
Ibi byagarutsweho mu nama ngarukamwaka ya 5 ku ngufu zitangiza ibidukikije itegurwa n’Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo mu by’Ingufu mu Rwanda (EPD),yahuje abafite imishinga y’ingufu baturutse hirya no hino ku Isi, yabereye i Kigali ku wa 9 Nzeri 2025.
Ni inama yagarutse ku ngamba zigamije kongera imikoreshereze y’ingufu zisubira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ubwo yafungurwaga ku mugaragaro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Amb.Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko gahunda yo kubaka ibisenge by’imirasire y’izuba izafasha mu kugabanya igiciro cy’amashanyarazi no gukemura ikibazo cy’ibura ry’umuriro. Yemeje ko ikoranabuhanga ry’imirasire y’izuba rigenda ritanga igisubizo gishimishije ugereranyije no mu myaka yashize.
Ati: “Ubu igiciro cy’imirasire y’izuba kirimo kugenda gihenduka kubera iterambere ry’ubuhanga. Mu ntego zacu, turashaka gutangira gukangurira abaturage gukoresha ibisenge byabo nk’isoko y’ingufu kugira ngo bigabanye ibiciro no gukumira ikibazo cy’ibura ry’umuriro.”
Amb.Uwihanganye yongeyeho ko inama nk’iyi ari ingenzi kuko itanga umwanya wo guhuza abafite imishinga, kuganira ku bitekerezo bishya no kongera ubumenyi bwafasha kugera ku ntego igihugu cyihaye.
Na ho Vuningoma Celestin, Umuhuzabikorwa w’imiryango iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (RCCDA), yibukije ko ingufu zisubira zidateza ibibazo ku bidukikije kandi zifite uruhare runini mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Ati: “Ingufu zisubira ni zo zikwiriye kwitabwaho kuko zidateza ibibazo nk’ibicanwa bikomoka ku nkwi na peteroli. U Rwanda rukwiye kuba urugero muri Afurika mu gukoresha izi ngufu no kuzigira igisubizo mu nganda no mu buzima bwa buri munsi.”
Dr. Ivan,m, yashimangiye ko iyi nama ifite umwihariko kuko yubakiye ku bunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye n’ingufu zisubira, bikazagirira akamaro n’ibindi bihugu bya Afurika n’Isi muri rusange.
Ati: “Ingufu zisubira ni isoko ry’iterambere ry’ikoranabuhanga kuko nta robot, mudasobwa, telefoni cyangwa drones byabaho tudafite amashanyarazi. Ni yo mpamvu tugomba kuzibandaho kugira ngo zirusheho kugira uruhare mu buzima bwa buri munsi.”
Iyi nama izasozwa ku wa 12 Nzeri 2025, aho hitezweho ingamba nshya zizafasha mu gusakaza ingufu zisubira, kurwanya ibura ry’amashanyarazi no kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa na peteroli bigira uruhare mu kwangiza ikirere.