Politiki

EAC isaba gukoresha ikoranabuhanga mu koroshya ihererekanya ry’amafaranga ryambukiranya imipaka

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Hon. Veronica Nduva, yasabye ibigo by’imari bya Leta Zibumbiye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gukoresha ikoranabuhanga mu koroshya ihererekanya ry’amafaranga ryambukiranya imipaka hagati y’ibi bihugu.

Ihererekanya ry’amafaranga ryambukiranya imipaka hagati y’ibihugu bigize uyu muryango rikomeje kuba ikibazo gikomeye.

“Kohererezanya amafaranga hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango biracyatinda kandi bihenze. Kubasha guhuzwa ku rwego rw’akarere mu bijyanye n’imikorere y’imirongo ya banki mu buryo bw’ikoranabuhanga ntabwo biragerwaho. Uburyo bwo kwishyurana bwa East African Payment System (EAPS) bwakoreshejwe cyane gake. Ibi bituma banki nyinshi zo mu karere zikoresha banki zo mu mahanga kugira ngo zibashe guhererekanya amafaranga hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango,” Hon. Nduva yabisobanuye.

Nduva yanavuze ko zimwe mu mbogamizi zatumye uburyo bwo kwishyurana bwa EAPS butitabirwa uko bikwiriye harimo ubushobozi bukiri buke, kubura uburyo bwo guhuza ibikoresho by’ikoranabuhanga, kutumvikana ku buryo banki z’ibihugu bigize EAC zakorana.

Yongeyeho kandi ko hari n’izindi mbogamizi, zirimo ubwoba bw’abantu ku kwibwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, banki zikomeje kwitwara mu buryo bwo kurengera inyungu zazo bwite ndetse n’uko ibihugu by’ibinyamuryango bifite imikoranire itari imwe, kuko bifite imiryango y’ubukungu birimo itandukanye.

“Mu buryo bunoze kandi bwizewe, ni ngombwa kugira serivisi y’uburyo bwo kwishyurana bwizewe kandi bukora neza hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango. Ibi ni ingenzi mu gutuma isoko rusange rya EAC rikora neza. Ni muri urwo rwego amasezerano ya EAMU (East African Monetary Union) asaba ibihugu by’ibinyamuryango guhuza no gusangira uburyo bwo kwishyurana n’ibigo by’imari kugira ngo hategurwe inzira yo kugira ifaranga rimwe mu karere no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari,” Hon. Nduva yakomeje avuga.

“Mu myaka icumi ishize, dufashijwe n’Abafatanyabikorwa bacu mu Iterambere, ibikorwa byinshi byakozwe haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’akarere, mu rwego rwo kuvugurura no guhuza uburyo bwo kwishyurana mu karere.”

“Zimwe muri izi gahunda zashyizwe mu bikorwa na leta, cyane cyane binyuze muri banki nkuru, ariko zimwe muri zo zakozwe n’abikorera, cyane cyane banki z’ubucuruzi, abakora imirimo ya mobile money hamwe n’abandi bafatanyabikorwa,” yakomeje avuga.

Hon. Nduva yavuze ko hakenewe ko ibihugu by’ibinyamuryango byubakiraho insinzi ku rwego rw’igihugu kugira ngo bibashe kugera ku guhuza uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kwishyurana ku rwego rw’akarere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *